Fashion

Monday, September 17, 2018

Shaddy Boo yikomye abasetse icyongereza yavugiye muri Tanzaniya



Umugore umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yikomye abamusetse ku bw’icyongereza aherutse kuvuga, avuga ko yaminuje mu kuvuga igifaransa, icyongereza atari ibintu bye.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzaniya nibwo habaye kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’irushanwa ryiswe Biko Jibebe Challenge ryateguwe n’umuhanzi Diamond Platnumz. Amatsinda atandukanye y’ababyinnyi aba ahatanira ibihembo bizahabwa ababyinnye neza indirimbo  Diamond ahuriyemo n’abahanzi bakorera muri Wasafi bise Jibebe.

Umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamanye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga niwe wari umushyitsi w’imena wanayoboye iki gikorwa.
Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shaddy Boo wakoreshaga ururimi rw’icyongereza yagaragaraga nk’ufite igihunga, asubirishamo abanyamakuru ibibazo, mu gusubiza akarya indimi ndetse ntanasubize neza ibyo bamubajije.

Ibi byatumye benshi bamwanjama ku mbuga nkoranyambaga, bibaza ukuntu uyu mugore waciye ibintu mu Rwanda, atabasha kuganira mu rurimi rw’icyongereza nyamara akunze kuzenguruka amahanga, akanahura na benshi mu baruvuga.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yavuze ko ntawe ukwiye kumutera ibuye kuko yavuze icyongereza gikennye kuko n’ubundi atari rwo rurimi asanzwe akoresha. Ngo igifaransa azi kuvuga neza abanyatanzaniya ntibacyumva.

Yagize ati “ nabonye abantu banseka kubera icyongereza cyanjye gike. Mvuga igifaransa, icyongereza  si ikintu cyanjye mu by’ukuri. Mwari mwiteze ko mvuga igifaransa mu gihugu kitarimo umuntu n’umwe ukivuga. N’aho nagerageje kuko nibwo bwa mbere nari mbikoze. Nk’uko utabasha kuvuga igifaransa neza ni nk’uko ntavuga icyongereza neza.”

Bimwe mu byo Shaddy Boo yavugiye muri Tanzaniya ni uko yatunguwe no kubona ahafite abafana benshi, iby’urukundo rwe na Diamond yabiteye utwasi. Uyu mugore kandi ngo ni umufana ukomeye wa Wema Sepetu bitewe n’uko yicisha bugufi kandi akaba anambara neza.

Abanyarwanda bahawe amahirwe yo gukina muri filime Gaël Faye 


Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda no mu Bufaransa agiye gutunganya filime izaba ikubiyemo ibyo yanditse mu gitabo cye yise ‘Petit Pays’.
Iki gitabo cya Gaël Faye yatangiye kucyandika mu mwaka wa 2015, aza kugishyira hanze mu 2017. kivuga ku musore witwa Gabriel, uba ameze nk’aho atazi ubwoko bwe cyangwa se inkomoko ye.
Iki gitabo ‘Petit Pays’ kugeza ubu kimaze kumuhesha ibihembo bitanu. Giherutse no gushyirwa mu ndimi z’amahanga zirimo ‘Igishinwa’, ‘Icyarabu’ n’izindi nyinshi zikoreshwa cyane ku Isi ndetse kigisohoka yahise anagishyira mu Kinyarawanda.
Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ko agiye gukora filime ikubiyemo ibyari bisanzwe biri mu gitabo cye kimaze kumwubakira izina.
Ubutumwa yashyize ku mbuga ze zitandukanye zirimo facebook, twitter ndetse na instagram; yagaragaje ko hakenewe abakinnyi ariko by’umwihariko bakaba bagomba kuzaba bavuga igifaransa badategwa.
Gutoranya abazakina muri iyi filime bizabera mu Rwanda, Brussels ndetse n’i Paris muri uyu mwaka. Gufata amashusho yayo bigatangira mu 2019. Izakorwaho na Eric Barbier uzayiyobora ndetse na Jerico na Super8 Production.
Hakenewe abana bato b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 9-13, bavuga neza igifaransa bakomoka mu Rwanda, u Burundi cyangwa se akaba ari icyotara (métis). Hakenewe n’ababakobwa bari mu kigero cy’imyaka 7-9 nabo bujuje ibisabwa ku bahungu.
Ababyeyi bafite abana bujuje ibi byose rero bakwandikira Gael Faye n'ikipe iri kumufasha mu Rwanda, u Burundi, Ububiligi no mu Bufaransa.
Gaël Faye w’imyaka 36 ni umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop akaba n’umwanditsi w’ibitabo . Afite se ukomoka mu Bufaransa na nyina ukomoka mu Rwanda. Yavukiye mu Burundi mu 1982 aho nyina yahungiye kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kumeneshwa, bagakwira imishwaro bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Tuesday, September 4, 2018

Uko amakipe azahura muri 1/4 muri CAF Confederation Cup aho Rayons Sports ihagarariye u Rwanda


Tombora ya kimwe cya kane cy'irangiza mu irushanwa nyafurika rya CAF Confederations Cup yasize Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri ayo marushanwa igomba kuzahura na Enyimba yo mu gihugu cya Nigeria.

Ku isaha ya saa 19:00 z’i Kigali nibwo ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) giherereye i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura muri kimwe cyane cyirangiza cya CAF Confederations Cup ndetse na CAF Champions League maze Rayon Sports yisanga igomba kuzahura na n'ikipe ya Enyimba yo muri Nigeria.

Amakipe 8 ari muri kimwe cya kane ni Rayon Sports yo mu Rwanda, USM Alger(Algeria), Enyimba(Nigeria), Raja Casablanca(Morocco), Renaissance Berkane(Morocco), El Masry(Misiri), CARA Brazaville(Congo Braza) ndetse na AS vita Vita Club(DR Congo).

Iyi tombora ikaba isize Rayon Sports izahura na Enyimba, USM Alger igahura na El Masry,  CARA Brazaville na Raja Casablanca naho AS vita Club ikazahura na Renaissance Berkane.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba muri ½ ikazahura n’izakomeza hagati ya CARA Brazaville na Raja Casablanca, ni mu gihe izakomeza hagati ya El Masry na USM Alger izahura n’izakomeza hagati ya AS Vita Club na Berkane.

Imikino ibanza iteganyijwe ku itariki ya 16 Nzeri 2018 naho iyo kwishyura ikazaba ku itariki ya 23 Nzeri 2018.

Monday, September 3, 2018

Lionel Messi ntiyagaragaye mu bakinnyi batatu bazavamo uzegukana Ballon D’or ya FIFA


Lionel Messi ntiyagaragaye mu bakinnyi batatu bazavamo uzegukana igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kw'isi mu bagabo gitangwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi FIFA.Abagaze urwo rutonde ni Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Mohamed Salah.
Cristiano Ronaldo usanzwe anafite icyo gihembo nanone arashaka kongera kucyisubiza gusa akaba ahanganye na mugenzi we bahoze bakinana muri Real Madrid Luka Modrich ndetse na rutahizamu w'umunya Misiri Mohamed Salah.
Ronaldo watsinze ibitego 44 mu mwaka w'imikino ushize ubwo yari akiri muri Real Madrid muri byo hakaba harimo 15 yatsinze mw'irushanwa rya UEFA Champions League ubwo ikipe ye ya Real Madrid yanegukanaga iryo rushanwa.  

Modric nawe ku rundi ruhande yagize uruhare runini muri icyo gikombe Real Madrid yatwaye mbere yo kugeza n'ikipe y'igihuye cye ya Croatia ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi.Salah we ntibyamugendekeye neza mu Burusiya ubwo Misiri yaviragamo mu matsinda gusa akaba yaragiye yitwara neza ku giti cya haba mw'ikipe y'igihugu ndetse no muri Liverpool asanzwe akinira.

Kimwe na Ronaldo, Salah nawe yatsinze ibitego 44 mu marushanwa yitabiriye yose hamwe.

Ibi bihembo bya FIFA bikazatangwa ku itariki ya 24 Ugushying 2018 uwo muhango ukazabera i London mu Bwongereza.

Abahatanira ibyo bihembo ni aba bakurikira
Umukinnyi mwiza mu bagabo
Cristiano Ronaldo (POR/Juventus, formerly Real Madrid)
Luka Modric (CRO/Real Madrid)
Mohamed Salah (EGY/Liverpool)
Umukinnyi mwiza mu bagore
Ada Hegerberg (NOR/Olympique Lyon Feminin)
Dzsenifer Marozsan (GER/Olympique Lyon Feminin)
Marta (BRA/Orlando Pride)
Umutoza mwiza w'abagore
Zlatko Dalic (CRO/Croatia national team)
Didier Deschamps (FRA/France national team)
Zinedine Zidane (FRA/formerly Real Madrid)
Umutoza mwiza w'abagabo
Reynald Pedros (FRA/Olympique Lyon Feminin)
Asako Takakura (JPN/Japan women’s national team)
Sarina Wiegman (NED/Netherlands women’s national team)
Umunyezamu
Thibaut Courtois (BEL/Real Madrid, formerly Chelsea)
Hugo Lloris (FRA/Tottenham Hotspur)
Kasper Schmeichel (DEN/Leicester City)
Puskas Award(Uwatsinze igitego cyiza)
Gareth Bale (Real Madrid)
Denis Cheryshev (Russia)
Lazaros Christodoulopoulos (AEK Athens)
Cristiano Ronaldo (Real Madrid)
Giorgian de Arrascaeta (Cruzeiro)
Riley McGree (Newcastle Jets)
Lionel Messi (Argentina)
Benjamin Pavard (France)
Ricardo Quaresma (Portugal)
Mohamed Salah (Liverpool)
Fan Award(Abafana bitwaye neza)
Sebastián Carrera (CD Puerto Montt)
Japan and Senegal supporters
Peru supporters

Friday, August 31, 2018

Itsinda Dream Boys rirashinjwa gushishura indirimbo y’umunya Tanzania

Umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya wahimbye indirimbo yitwa Sikinai, ivugwa ko yiganywe n’itsinda rya Dream Boys, yagaragaje ko yasetse cyane aba basore ubwo yababazaga impamvu basubiyemo indirimbo ye nta buranganzira bamwatse.

Iyi ndirimbo itaravuzweho rumwe n'abantu ikigera hanze, bayinenze ko ari inyiganano y’indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya. Indirimbo nyayo y'uwo munya Tanzaniya yasohotse mu 2017 ikaba yitwa Sikinai.

Dream Boys bwa mbere babanje guhakana ko biganye indirimbo y’abandi, nyuma baza kwemera ko hari uduce tumwe bitije kugira ngo indirimbo iryohere amatwi.
Nyuma y’aho bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyamba, byarashyize bigera kuri nyir’ubwite Beka Flavour, nawe abinyujije ku konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ku ruhande rumwe yababajwe n’ibyo Dream Boys yakoze, ku rundi akagaragaza ko yanabasetse bitewe n’igisubizo bamuhaye ubwo yababazaga impamvu yabibateye.

Yagize ati “aba banyarwanda mbagire nte koko? Mungire inama. Biganye indirimbo yanjye nta burenganzira mbahaye, mbabajije bambwira ko ngo ari uko ntashaka kujya gukorera igitaramo iwabo, niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo kugira ngo bakore igitaramo ubwabo. Nabasetse cyane. “

Beka Flavour yakomeje avuga ko kuba Dream Boys bariganye indirimbo, na none byamweretse ko ibihangano bye bigera kure aho yagize ati “bintera ishema cyane kubona ubunini n’ubwiza bw’umuziki wanjye.”

Benshi mu batanze ibitekerezo basabye Beka Flavour kudakurikirana Dream Boys, ko ahubwo akwiye kubyishimira bitewe n’uko hari urwego rukomeye amaze kugeraho.
Hari n’abagaragaje ko ibyo Dream Boys yakoze ari ibyo kugawa cyane kuko bidakwiye abahanzi bakuru nkabo.
Muri 23 Cote d’ivoire yahamagaye ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire bakunze kwita INZOVU yamaze guhamagara abakinnyi 23 mu mwiherero wo kwitegura umukino uzayihuza n'Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2019,  mu mazina yahamagawe ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried  Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace yo mu Bwongereza.

Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire utaganyijwe tariki ya 7 Nezeri 2018 aho uzabera mu Rwanda kuri Stade ya Kigali.
Aya makipe yombi aherereye mu itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroon, ibi bihugu bikaba biri mu itsnda rimwe na Centre Afrique na Guinea.
Mu gihe u Rwanda rumaze icyumweru kirenga rwaratangiye kwitegura uyu mukino, Cote d’Ivoire nayo yahamagaye abakinnyi izifashisha kuri uyu mukino.
Abanyarwanda bakaba bari biteze amazina abiri akomeye muri iyi kipe gusa rimwe muri ayo mazina rikaba ritagaragayemo. Iryo ni irya rutahizamu Wilfried  Zaha rutahizamu wa Crystal Palace yo mu Bwongereza.Muri iri tsinda bazaba bakina umunsi wa kabiri, u Rwanda na Cote d’Ivoire zizahura zose zaratakaje umukino wa mbere kuko Amavubi yatsinzwe na Centre Afrique naho Cote d’Ivoire ikaba yaratsinzwa na Guinea.

Ngaba abakinnyi 23 ba Cote d’Ivoire bahamagawe
Abanyezamu: Sayouba Mande, Badra Ali, Gbohouo Sylvain
Ba myugariro: Eric Bertrand Bailly, Serge Aurier, Kanon Wilfried, Traoré Adama, Kone Lamine, Ghislain Konan, kouadio Davila Yves na Mamadou Bakayoko
Abakina hagati: Serey Die, Ahoulou Eudes, Franck Kessie, Seri Jean Michaël, Doukouré Cheick na Serge N’Guessan
Ba rutahizamu: Kodjia Jonathan, Assale Roger, Pépé Nicolas, Max Gradel, Bayo Vakoun na Maxwel Cornet

Thursday, August 30, 2018

'Niba ufite umugore ukurusha ubushobozi ntiwakagombye kumugirira ishyari' Iyi n'inama Swizz Beatz agira abagabo!

 

Ibi uyu mugabo utunganya imiziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Swizz Beatz ubu butumwa yabunyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,uyu mugabo uri mu biruhuko mu gihugu cya Misiri hamwe n'umugore we Alicia Keys.'

Recent Post