Muri 23 Cote d’ivoire yahamagaye ntihagaragaramo umukinnyi wayo
ukomeye Wilfried Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace
Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire bakunze kwita INZOVU yamaze guhamagara abakinnyi 23 mu mwiherero wo kwitegura umukino uzayihuza n'Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2019, mu mazina yahamagawe ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace yo mu Bwongereza.
Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire utaganyijwe tariki ya 7 Nezeri 2018 aho uzabera mu Rwanda kuri Stade ya Kigali.
Aya makipe yombi aherereye mu itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroon, ibi bihugu bikaba biri mu itsnda rimwe na Centre Afrique na Guinea.
Mu gihe u Rwanda rumaze icyumweru kirenga rwaratangiye kwitegura uyu mukino, Cote d’Ivoire nayo yahamagaye abakinnyi izifashisha kuri uyu mukino.
Abanyarwanda bakaba bari biteze amazina abiri akomeye muri iyi kipe gusa rimwe muri ayo mazina rikaba ritagaragayemo. Iryo ni irya rutahizamu Wilfried Zaha rutahizamu wa Crystal Palace yo mu Bwongereza.Muri iri tsinda bazaba bakina umunsi wa kabiri, u Rwanda na Cote d’Ivoire zizahura zose zaratakaje umukino wa mbere kuko Amavubi yatsinzwe na Centre Afrique naho Cote d’Ivoire ikaba yaratsinzwa na Guinea.
Ngaba abakinnyi 23 ba Cote d’Ivoire bahamagawe
Abanyezamu: Sayouba Mande, Badra Ali, Gbohouo Sylvain
Ba myugariro: Eric Bertrand Bailly, Serge Aurier, Kanon Wilfried, Traoré Adama, Kone Lamine, Ghislain Konan, kouadio Davila Yves na Mamadou Bakayoko
Abakina hagati: Serey Die, Ahoulou Eudes, Franck Kessie, Seri Jean Michaël, Doukouré Cheick na Serge N’Guessan
Ba rutahizamu: Kodjia Jonathan, Assale Roger, Pépé Nicolas, Max Gradel, Bayo Vakoun na Maxwel Cornet
No comments:
Post a Comment