Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze akiri muri Real Madrid nicyo cyatowe nk'igitego cy'umwaka ku mugabane w'uburayi
Iki gitego cya Cristiano Ronaldo yatsindiye ikipe yahoze akinira ya Real Madrid ubwo bahuraga n'ikipe ya Juventus ari nayo akinira kur'ubu nicyo cyatowe nk'igitego cy'umwana n'impuza mashyirahamwe y'umupira ku mugabane w'uburayi UEFA.
Uyu rutahizamu w'umunya Portugal yatsinze iki gitego kidasanzwe mu marushanwa ya UEFA Champions League,mu mukino ubanza wa kimwe cya kane wahuzaga Real Madrid na Juventus kikaba cyaranahesheje intsinzi ikipe ya Real Madrid.
Ibi bigitangazwa kuwa Kabiri,Cristiano bakunze kwita CR7 abicishije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye abafana be ku bwo kumutora,aho yanditse ati''Ndashimira buri umwe wese wantoye.Ntituzigera twibagirwa ibyo bihe,cyane cyane uburyo abafana bari ku kibuga babyitwayemo.#UEFA Goal of the Season #SpecialMoment '
![]() |
Ubwo Ronaldo yatsindaga iki gitego abafana bose barahagurutse ari nako bamukomera amashyi. |
Icyo Gitego wakibona kuri iyi link iri hasi.
Thanks to everyone who voted for me. Will never forget that moment, specially the reaction of the fans in the stadium. #UEFA Goal of the Season #SpecialMoment pic.twitter.com/9teapgD9MW— Cristiano Ronaldo (@Cristiano) August 28, 2018
No comments:
Post a Comment