Nyuma yo gukubita akanakura umugore we 2,umuraperi Jay Polly yakatiwe amezi 5 y'igifungo
Kuwa
Gatanu tariki 24 Kanama 2018 mu rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru nibwo hasomwe
urubaza rwaregaga Tuyishime Joshua uzwi ku mazina ya Jay Polly waregwaga
gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we ndetse akanamukura amenyo 2.Jay
Polly yahanishijwe igihano cy'amezi atanu y'igifungo.
Iki gihano kije nyuma y'aho
ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu
y'amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw). Mu kwiregura, Jay Polly yemeye icyaha
ndetse agisabira imbabazi ibi byatumye yari yahawe igihano cy'umwaka umwe
n'urukiko.Bitewe n'uko yaburanye asaba imbabazi ndetse akihutira kwiyunga n'uwo
yakoreye icyaha ari we umugore we ndetse agatangira kumuvuza n'ubu akaba
akimuvuza, urukiko rwagabanyirije igihano Jay Polly rumuhanisha igfungwa amezi
atanu gusa.
Nk'uko umucamanza wasomaga uru urubanza yabikomojeho ngo kuba yarireguraga avuga ko yakubise umugore we kubera
ubusinzi ntabwo ari byo byashingirwaho agirwa umwere, cyane ko umusinzi atabona
imbaraga zo kurwana, ariko kandi bijyanye n'uko ari ubwa mbere yari ajyanywe
imbere y'ubutabera ku cyaha nk'iki ndetse akaba yaraburanye asaba imbabazi,
byatumye agabanyirizwa igihano ahabwa amezi atanu y'igifungo.
No comments:
Post a Comment