Itsinda Dream Boys rirashinjwa gushishura indirimbo y’umunya
Tanzania
Umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya wahimbye indirimbo yitwa Sikinai, ivugwa ko yiganywe n’itsinda rya Dream Boys, yagaragaje ko yasetse cyane aba basore ubwo yababazaga impamvu basubiyemo indirimbo ye nta buranganzira bamwatse.
Iyi ndirimbo itaravuzweho rumwe n'abantu ikigera hanze, bayinenze ko ari inyiganano y’indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya. Indirimbo nyayo y'uwo munya Tanzaniya yasohotse mu 2017 ikaba yitwa Sikinai.
Dream Boys bwa mbere babanje guhakana ko biganye indirimbo y’abandi, nyuma baza kwemera ko hari uduce tumwe bitije kugira ngo indirimbo iryohere amatwi.
Nyuma y’aho bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyamba, byarashyize bigera kuri nyir’ubwite Beka Flavour, nawe abinyujije ku konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ku ruhande rumwe yababajwe n’ibyo Dream Boys yakoze, ku rundi akagaragaza ko yanabasetse bitewe n’igisubizo bamuhaye ubwo yababazaga impamvu yabibateye.
Yagize ati “aba banyarwanda mbagire nte koko? Mungire inama. Biganye indirimbo yanjye nta burenganzira mbahaye, mbabajije bambwira ko ngo ari uko ntashaka kujya gukorera igitaramo iwabo, niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo kugira ngo bakore igitaramo ubwabo. Nabasetse cyane. “
Beka Flavour yakomeje avuga ko kuba Dream Boys bariganye indirimbo, na none byamweretse ko ibihangano bye bigera kure aho yagize ati “bintera ishema cyane kubona ubunini n’ubwiza bw’umuziki wanjye.”
Benshi mu batanze ibitekerezo basabye Beka Flavour kudakurikirana Dream Boys, ko ahubwo akwiye kubyishimira bitewe n’uko hari urwego rukomeye amaze kugeraho.
Hari n’abagaragaje ko ibyo Dream Boys yakoze ari ibyo kugawa cyane kuko bidakwiye abahanzi bakuru nkabo.
No comments:
Post a Comment