Uko amakipe azahura
muri 1/4 muri CAF Confederation Cup aho Rayons Sports ihagarariye u Rwanda
Tombora ya kimwe cya kane cy'irangiza mu irushanwa nyafurika rya CAF Confederations Cup yasize Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri ayo marushanwa igomba kuzahura na Enyimba yo mu gihugu cya Nigeria.
Ku isaha ya saa 19:00 z’i Kigali nibwo ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) giherereye i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura muri kimwe cyane cyirangiza cya CAF Confederations Cup ndetse na CAF Champions League maze Rayon Sports yisanga igomba kuzahura na n'ikipe ya Enyimba yo muri Nigeria.
Amakipe 8 ari muri kimwe cya kane ni Rayon Sports yo mu Rwanda, USM Alger(Algeria), Enyimba(Nigeria), Raja Casablanca(Morocco), Renaissance Berkane(Morocco), El Masry(Misiri), CARA Brazaville(Congo Braza) ndetse na AS vita Vita Club(DR Congo).
Iyi tombora ikaba isize Rayon Sports izahura na Enyimba, USM Alger igahura na El Masry, CARA Brazaville na Raja Casablanca naho AS vita Club ikazahura na Renaissance Berkane.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba muri ½ ikazahura n’izakomeza hagati ya CARA Brazaville na Raja Casablanca, ni mu gihe izakomeza hagati ya El Masry na USM Alger izahura n’izakomeza hagati ya AS Vita Club na Berkane.
Imikino ibanza iteganyijwe ku itariki ya 16 Nzeri 2018 naho iyo kwishyura ikazaba ku itariki ya 23 Nzeri 2018.
No comments:
Post a Comment