Fashion

Monday, September 17, 2018

Shaddy Boo yikomye abasetse icyongereza yavugiye muri Tanzaniya



Umugore umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yikomye abamusetse ku bw’icyongereza aherutse kuvuga, avuga ko yaminuje mu kuvuga igifaransa, icyongereza atari ibintu bye.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzaniya nibwo habaye kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’irushanwa ryiswe Biko Jibebe Challenge ryateguwe n’umuhanzi Diamond Platnumz. Amatsinda atandukanye y’ababyinnyi aba ahatanira ibihembo bizahabwa ababyinnye neza indirimbo  Diamond ahuriyemo n’abahanzi bakorera muri Wasafi bise Jibebe.

Umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamanye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga niwe wari umushyitsi w’imena wanayoboye iki gikorwa.
Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shaddy Boo wakoreshaga ururimi rw’icyongereza yagaragaraga nk’ufite igihunga, asubirishamo abanyamakuru ibibazo, mu gusubiza akarya indimi ndetse ntanasubize neza ibyo bamubajije.

Ibi byatumye benshi bamwanjama ku mbuga nkoranyambaga, bibaza ukuntu uyu mugore waciye ibintu mu Rwanda, atabasha kuganira mu rurimi rw’icyongereza nyamara akunze kuzenguruka amahanga, akanahura na benshi mu baruvuga.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yavuze ko ntawe ukwiye kumutera ibuye kuko yavuze icyongereza gikennye kuko n’ubundi atari rwo rurimi asanzwe akoresha. Ngo igifaransa azi kuvuga neza abanyatanzaniya ntibacyumva.

Yagize ati “ nabonye abantu banseka kubera icyongereza cyanjye gike. Mvuga igifaransa, icyongereza  si ikintu cyanjye mu by’ukuri. Mwari mwiteze ko mvuga igifaransa mu gihugu kitarimo umuntu n’umwe ukivuga. N’aho nagerageje kuko nibwo bwa mbere nari mbikoze. Nk’uko utabasha kuvuga igifaransa neza ni nk’uko ntavuga icyongereza neza.”

Bimwe mu byo Shaddy Boo yavugiye muri Tanzaniya ni uko yatunguwe no kubona ahafite abafana benshi, iby’urukundo rwe na Diamond yabiteye utwasi. Uyu mugore kandi ngo ni umufana ukomeye wa Wema Sepetu bitewe n’uko yicisha bugufi kandi akaba anambara neza.

No comments:

Post a Comment

Recent Post