Fashion

Monday, September 17, 2018

Abanyarwanda bahawe amahirwe yo gukina muri filime Gaël Faye 


Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda no mu Bufaransa agiye gutunganya filime izaba ikubiyemo ibyo yanditse mu gitabo cye yise ‘Petit Pays’.
Iki gitabo cya Gaël Faye yatangiye kucyandika mu mwaka wa 2015, aza kugishyira hanze mu 2017. kivuga ku musore witwa Gabriel, uba ameze nk’aho atazi ubwoko bwe cyangwa se inkomoko ye.
Iki gitabo ‘Petit Pays’ kugeza ubu kimaze kumuhesha ibihembo bitanu. Giherutse no gushyirwa mu ndimi z’amahanga zirimo ‘Igishinwa’, ‘Icyarabu’ n’izindi nyinshi zikoreshwa cyane ku Isi ndetse kigisohoka yahise anagishyira mu Kinyarawanda.
Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ko agiye gukora filime ikubiyemo ibyari bisanzwe biri mu gitabo cye kimaze kumwubakira izina.
Ubutumwa yashyize ku mbuga ze zitandukanye zirimo facebook, twitter ndetse na instagram; yagaragaje ko hakenewe abakinnyi ariko by’umwihariko bakaba bagomba kuzaba bavuga igifaransa badategwa.
Gutoranya abazakina muri iyi filime bizabera mu Rwanda, Brussels ndetse n’i Paris muri uyu mwaka. Gufata amashusho yayo bigatangira mu 2019. Izakorwaho na Eric Barbier uzayiyobora ndetse na Jerico na Super8 Production.
Hakenewe abana bato b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 9-13, bavuga neza igifaransa bakomoka mu Rwanda, u Burundi cyangwa se akaba ari icyotara (métis). Hakenewe n’ababakobwa bari mu kigero cy’imyaka 7-9 nabo bujuje ibisabwa ku bahungu.
Ababyeyi bafite abana bujuje ibi byose rero bakwandikira Gael Faye n'ikipe iri kumufasha mu Rwanda, u Burundi, Ububiligi no mu Bufaransa.
Gaël Faye w’imyaka 36 ni umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop akaba n’umwanditsi w’ibitabo . Afite se ukomoka mu Bufaransa na nyina ukomoka mu Rwanda. Yavukiye mu Burundi mu 1982 aho nyina yahungiye kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kumeneshwa, bagakwira imishwaro bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

No comments:

Post a Comment

Recent Post