Fashion

Monday, September 17, 2018

Shaddy Boo yikomye abasetse icyongereza yavugiye muri Tanzaniya



Umugore umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yikomye abamusetse ku bw’icyongereza aherutse kuvuga, avuga ko yaminuje mu kuvuga igifaransa, icyongereza atari ibintu bye.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzaniya nibwo habaye kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’irushanwa ryiswe Biko Jibebe Challenge ryateguwe n’umuhanzi Diamond Platnumz. Amatsinda atandukanye y’ababyinnyi aba ahatanira ibihembo bizahabwa ababyinnye neza indirimbo  Diamond ahuriyemo n’abahanzi bakorera muri Wasafi bise Jibebe.

Umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamanye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga niwe wari umushyitsi w’imena wanayoboye iki gikorwa.
Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shaddy Boo wakoreshaga ururimi rw’icyongereza yagaragaraga nk’ufite igihunga, asubirishamo abanyamakuru ibibazo, mu gusubiza akarya indimi ndetse ntanasubize neza ibyo bamubajije.

Ibi byatumye benshi bamwanjama ku mbuga nkoranyambaga, bibaza ukuntu uyu mugore waciye ibintu mu Rwanda, atabasha kuganira mu rurimi rw’icyongereza nyamara akunze kuzenguruka amahanga, akanahura na benshi mu baruvuga.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yavuze ko ntawe ukwiye kumutera ibuye kuko yavuze icyongereza gikennye kuko n’ubundi atari rwo rurimi asanzwe akoresha. Ngo igifaransa azi kuvuga neza abanyatanzaniya ntibacyumva.

Yagize ati “ nabonye abantu banseka kubera icyongereza cyanjye gike. Mvuga igifaransa, icyongereza  si ikintu cyanjye mu by’ukuri. Mwari mwiteze ko mvuga igifaransa mu gihugu kitarimo umuntu n’umwe ukivuga. N’aho nagerageje kuko nibwo bwa mbere nari mbikoze. Nk’uko utabasha kuvuga igifaransa neza ni nk’uko ntavuga icyongereza neza.”

Bimwe mu byo Shaddy Boo yavugiye muri Tanzaniya ni uko yatunguwe no kubona ahafite abafana benshi, iby’urukundo rwe na Diamond yabiteye utwasi. Uyu mugore kandi ngo ni umufana ukomeye wa Wema Sepetu bitewe n’uko yicisha bugufi kandi akaba anambara neza.

Abanyarwanda bahawe amahirwe yo gukina muri filime Gaël Faye 


Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda no mu Bufaransa agiye gutunganya filime izaba ikubiyemo ibyo yanditse mu gitabo cye yise ‘Petit Pays’.
Iki gitabo cya Gaël Faye yatangiye kucyandika mu mwaka wa 2015, aza kugishyira hanze mu 2017. kivuga ku musore witwa Gabriel, uba ameze nk’aho atazi ubwoko bwe cyangwa se inkomoko ye.
Iki gitabo ‘Petit Pays’ kugeza ubu kimaze kumuhesha ibihembo bitanu. Giherutse no gushyirwa mu ndimi z’amahanga zirimo ‘Igishinwa’, ‘Icyarabu’ n’izindi nyinshi zikoreshwa cyane ku Isi ndetse kigisohoka yahise anagishyira mu Kinyarawanda.
Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ko agiye gukora filime ikubiyemo ibyari bisanzwe biri mu gitabo cye kimaze kumwubakira izina.
Ubutumwa yashyize ku mbuga ze zitandukanye zirimo facebook, twitter ndetse na instagram; yagaragaje ko hakenewe abakinnyi ariko by’umwihariko bakaba bagomba kuzaba bavuga igifaransa badategwa.
Gutoranya abazakina muri iyi filime bizabera mu Rwanda, Brussels ndetse n’i Paris muri uyu mwaka. Gufata amashusho yayo bigatangira mu 2019. Izakorwaho na Eric Barbier uzayiyobora ndetse na Jerico na Super8 Production.
Hakenewe abana bato b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 9-13, bavuga neza igifaransa bakomoka mu Rwanda, u Burundi cyangwa se akaba ari icyotara (métis). Hakenewe n’ababakobwa bari mu kigero cy’imyaka 7-9 nabo bujuje ibisabwa ku bahungu.
Ababyeyi bafite abana bujuje ibi byose rero bakwandikira Gael Faye n'ikipe iri kumufasha mu Rwanda, u Burundi, Ububiligi no mu Bufaransa.
Gaël Faye w’imyaka 36 ni umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop akaba n’umwanditsi w’ibitabo . Afite se ukomoka mu Bufaransa na nyina ukomoka mu Rwanda. Yavukiye mu Burundi mu 1982 aho nyina yahungiye kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kumeneshwa, bagakwira imishwaro bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Tuesday, September 4, 2018

Uko amakipe azahura muri 1/4 muri CAF Confederation Cup aho Rayons Sports ihagarariye u Rwanda


Tombora ya kimwe cya kane cy'irangiza mu irushanwa nyafurika rya CAF Confederations Cup yasize Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri ayo marushanwa igomba kuzahura na Enyimba yo mu gihugu cya Nigeria.

Ku isaha ya saa 19:00 z’i Kigali nibwo ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) giherereye i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura muri kimwe cyane cyirangiza cya CAF Confederations Cup ndetse na CAF Champions League maze Rayon Sports yisanga igomba kuzahura na n'ikipe ya Enyimba yo muri Nigeria.

Amakipe 8 ari muri kimwe cya kane ni Rayon Sports yo mu Rwanda, USM Alger(Algeria), Enyimba(Nigeria), Raja Casablanca(Morocco), Renaissance Berkane(Morocco), El Masry(Misiri), CARA Brazaville(Congo Braza) ndetse na AS vita Vita Club(DR Congo).

Iyi tombora ikaba isize Rayon Sports izahura na Enyimba, USM Alger igahura na El Masry,  CARA Brazaville na Raja Casablanca naho AS vita Club ikazahura na Renaissance Berkane.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba muri ½ ikazahura n’izakomeza hagati ya CARA Brazaville na Raja Casablanca, ni mu gihe izakomeza hagati ya El Masry na USM Alger izahura n’izakomeza hagati ya AS Vita Club na Berkane.

Imikino ibanza iteganyijwe ku itariki ya 16 Nzeri 2018 naho iyo kwishyura ikazaba ku itariki ya 23 Nzeri 2018.

Monday, September 3, 2018

Lionel Messi ntiyagaragaye mu bakinnyi batatu bazavamo uzegukana Ballon D’or ya FIFA


Lionel Messi ntiyagaragaye mu bakinnyi batatu bazavamo uzegukana igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kw'isi mu bagabo gitangwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi FIFA.Abagaze urwo rutonde ni Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Mohamed Salah.
Cristiano Ronaldo usanzwe anafite icyo gihembo nanone arashaka kongera kucyisubiza gusa akaba ahanganye na mugenzi we bahoze bakinana muri Real Madrid Luka Modrich ndetse na rutahizamu w'umunya Misiri Mohamed Salah.
Ronaldo watsinze ibitego 44 mu mwaka w'imikino ushize ubwo yari akiri muri Real Madrid muri byo hakaba harimo 15 yatsinze mw'irushanwa rya UEFA Champions League ubwo ikipe ye ya Real Madrid yanegukanaga iryo rushanwa.  

Modric nawe ku rundi ruhande yagize uruhare runini muri icyo gikombe Real Madrid yatwaye mbere yo kugeza n'ikipe y'igihuye cye ya Croatia ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi.Salah we ntibyamugendekeye neza mu Burusiya ubwo Misiri yaviragamo mu matsinda gusa akaba yaragiye yitwara neza ku giti cya haba mw'ikipe y'igihugu ndetse no muri Liverpool asanzwe akinira.

Kimwe na Ronaldo, Salah nawe yatsinze ibitego 44 mu marushanwa yitabiriye yose hamwe.

Ibi bihembo bya FIFA bikazatangwa ku itariki ya 24 Ugushying 2018 uwo muhango ukazabera i London mu Bwongereza.

Abahatanira ibyo bihembo ni aba bakurikira
Umukinnyi mwiza mu bagabo
Cristiano Ronaldo (POR/Juventus, formerly Real Madrid)
Luka Modric (CRO/Real Madrid)
Mohamed Salah (EGY/Liverpool)
Umukinnyi mwiza mu bagore
Ada Hegerberg (NOR/Olympique Lyon Feminin)
Dzsenifer Marozsan (GER/Olympique Lyon Feminin)
Marta (BRA/Orlando Pride)
Umutoza mwiza w'abagore
Zlatko Dalic (CRO/Croatia national team)
Didier Deschamps (FRA/France national team)
Zinedine Zidane (FRA/formerly Real Madrid)
Umutoza mwiza w'abagabo
Reynald Pedros (FRA/Olympique Lyon Feminin)
Asako Takakura (JPN/Japan women’s national team)
Sarina Wiegman (NED/Netherlands women’s national team)
Umunyezamu
Thibaut Courtois (BEL/Real Madrid, formerly Chelsea)
Hugo Lloris (FRA/Tottenham Hotspur)
Kasper Schmeichel (DEN/Leicester City)
Puskas Award(Uwatsinze igitego cyiza)
Gareth Bale (Real Madrid)
Denis Cheryshev (Russia)
Lazaros Christodoulopoulos (AEK Athens)
Cristiano Ronaldo (Real Madrid)
Giorgian de Arrascaeta (Cruzeiro)
Riley McGree (Newcastle Jets)
Lionel Messi (Argentina)
Benjamin Pavard (France)
Ricardo Quaresma (Portugal)
Mohamed Salah (Liverpool)
Fan Award(Abafana bitwaye neza)
Sebastián Carrera (CD Puerto Montt)
Japan and Senegal supporters
Peru supporters

Friday, August 31, 2018

Itsinda Dream Boys rirashinjwa gushishura indirimbo y’umunya Tanzania

Umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya wahimbye indirimbo yitwa Sikinai, ivugwa ko yiganywe n’itsinda rya Dream Boys, yagaragaje ko yasetse cyane aba basore ubwo yababazaga impamvu basubiyemo indirimbo ye nta buranganzira bamwatse.

Iyi ndirimbo itaravuzweho rumwe n'abantu ikigera hanze, bayinenze ko ari inyiganano y’indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya. Indirimbo nyayo y'uwo munya Tanzaniya yasohotse mu 2017 ikaba yitwa Sikinai.

Dream Boys bwa mbere babanje guhakana ko biganye indirimbo y’abandi, nyuma baza kwemera ko hari uduce tumwe bitije kugira ngo indirimbo iryohere amatwi.
Nyuma y’aho bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyamba, byarashyize bigera kuri nyir’ubwite Beka Flavour, nawe abinyujije ku konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ku ruhande rumwe yababajwe n’ibyo Dream Boys yakoze, ku rundi akagaragaza ko yanabasetse bitewe n’igisubizo bamuhaye ubwo yababazaga impamvu yabibateye.

Yagize ati “aba banyarwanda mbagire nte koko? Mungire inama. Biganye indirimbo yanjye nta burenganzira mbahaye, mbabajije bambwira ko ngo ari uko ntashaka kujya gukorera igitaramo iwabo, niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo kugira ngo bakore igitaramo ubwabo. Nabasetse cyane. “

Beka Flavour yakomeje avuga ko kuba Dream Boys bariganye indirimbo, na none byamweretse ko ibihangano bye bigera kure aho yagize ati “bintera ishema cyane kubona ubunini n’ubwiza bw’umuziki wanjye.”

Benshi mu batanze ibitekerezo basabye Beka Flavour kudakurikirana Dream Boys, ko ahubwo akwiye kubyishimira bitewe n’uko hari urwego rukomeye amaze kugeraho.
Hari n’abagaragaje ko ibyo Dream Boys yakoze ari ibyo kugawa cyane kuko bidakwiye abahanzi bakuru nkabo.
Muri 23 Cote d’ivoire yahamagaye ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire bakunze kwita INZOVU yamaze guhamagara abakinnyi 23 mu mwiherero wo kwitegura umukino uzayihuza n'Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2019,  mu mazina yahamagawe ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried  Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace yo mu Bwongereza.

Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire utaganyijwe tariki ya 7 Nezeri 2018 aho uzabera mu Rwanda kuri Stade ya Kigali.
Aya makipe yombi aherereye mu itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroon, ibi bihugu bikaba biri mu itsnda rimwe na Centre Afrique na Guinea.
Mu gihe u Rwanda rumaze icyumweru kirenga rwaratangiye kwitegura uyu mukino, Cote d’Ivoire nayo yahamagaye abakinnyi izifashisha kuri uyu mukino.
Abanyarwanda bakaba bari biteze amazina abiri akomeye muri iyi kipe gusa rimwe muri ayo mazina rikaba ritagaragayemo. Iryo ni irya rutahizamu Wilfried  Zaha rutahizamu wa Crystal Palace yo mu Bwongereza.Muri iri tsinda bazaba bakina umunsi wa kabiri, u Rwanda na Cote d’Ivoire zizahura zose zaratakaje umukino wa mbere kuko Amavubi yatsinzwe na Centre Afrique naho Cote d’Ivoire ikaba yaratsinzwa na Guinea.

Ngaba abakinnyi 23 ba Cote d’Ivoire bahamagawe
Abanyezamu: Sayouba Mande, Badra Ali, Gbohouo Sylvain
Ba myugariro: Eric Bertrand Bailly, Serge Aurier, Kanon Wilfried, Traoré Adama, Kone Lamine, Ghislain Konan, kouadio Davila Yves na Mamadou Bakayoko
Abakina hagati: Serey Die, Ahoulou Eudes, Franck Kessie, Seri Jean Michaël, Doukouré Cheick na Serge N’Guessan
Ba rutahizamu: Kodjia Jonathan, Assale Roger, Pépé Nicolas, Max Gradel, Bayo Vakoun na Maxwel Cornet

Thursday, August 30, 2018

'Niba ufite umugore ukurusha ubushobozi ntiwakagombye kumugirira ishyari' Iyi n'inama Swizz Beatz agira abagabo!

 

Ibi uyu mugabo utunganya imiziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Swizz Beatz ubu butumwa yabunyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,uyu mugabo uri mu biruhuko mu gihugu cya Misiri hamwe n'umugore we Alicia Keys.'

Amakuru ya sport hirya no hino ku mugabane w'uburayi: Ronaldo ashobora kujyana Vinicius Jr muri Real Valladolid


Mu gihe bari mu cyumweru cyanyuma cy'isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi kuri uwo mugabane,niko inkuru zigenda zicicikana mu binyamakuru bitandukanye zivuga kubinjira n'abasohoka mu makipe yo kuri uwo mugabane.
Uyu akaba ari we mukinnyi uri munsi y'imyaka 18 uhenze mu mateka ya ruhago

ESPANYE

Uwahoze ari rutahizamu wa Brazil Ronaldo biravugwa ko yaba agiye kugura imigabane myinshi mu ikipe ya Real Valladolid akanayibera perezida aho bivugwa yaba agiye kuyishoramo miliyoni 26 z'ama pound,bikavugwa ko yahita azana Vinicius Jr kuva muri Real Madrid nk'intizanyo.Ibi tukaba tubikesha ikinyamakuru AS
Ronaldo ugiye kugura ikipe ya Real Valladolid
Real Madrid nyuma yo gusinyisha Mariano Diaz kuva muri Lyon biravugwa na Neymar ashobora kuzakurikiraho. Tubibutse kandi ko uyu Mariano agarutse muri Real Madrid kuko yayihozemo akaba aguzwe asaga Miliyoni 20 z'ama pound. (Marca)
Madrid kandi mbere y'uko isoko rifunga ishaka kuba yibitseho myugariro aho havugwa cyane myugariro wa Espanyol witwa Mario Hermoso. (AS)
Umuholandi Quincy Promes igiye kuba umukinnyi wa 9 ikipe ya Sevilla igiye gusinyisha kuva aho iri soko ry'igura n'igurisha rifunguriwe,aho bivugwa ko yaba agiye gutangwaho miliyoni £18m ava muri Spartak Moscow. (Mundo Deportivo)

UBUFARANSA
Lyon ikaba yaramaze kumvikana na rutahizamu wa Celtic Moussa Dembele gusa ikipe ya Celtic kugeza ubu ikaba idashaka kumurekura mu gihe cyose itaramubonera umusimbura,ibi kandi bije nyuma y'aho ikipe ya Lyon ugurishije rutahizamu wayo Diaz werekeje muri Real Madrid.Bikaba bivugwa ko Dembele yagurwa miliyoni 20 z’ama pound.(L’equipe)

Uwahoze ari rutahizamu wa Watford na Everton Mbaye Niang wanigaragaje cyane mu gikombe cy'isi giherutse agiye kwerekeza mw'ikipe ya Rennes avuye muri Torino. Gusa Niang akaba afitanye amasezerano na Turino kugeza mu 2021 akazaba atijwe ikipe ya Rennes.(L'Equipe)

UBUDAGE
Shinji Kagawa ashobora kuva bitunguranye mu ikipe ya Dortmund yerekeza muri Sevilla yakoje kugaragaza ko ishaka uyu mukinyi ukina mu bo hagati w'umuyapani. Kagawa utaragaragaye no mu mukino ubaza ubwo Dortmund yahuraga na RB Leipzig aho umutoza mushya wa BVB Lucien Favre bivugwa atamufite muri gahunda z'igihe kirekire mur'iyi kipe. (Kicker)
Wolfsburg nayo biravugwa ko yaba igiye kuzana Maxwel Cornet kuva muri Lyon kuri miliyoni 15 z'ama pound. (Kicker)

UBUTALIYANI
Fiorentina ishaka kongerera amasezerano rutahizamu wayo Giovanni Simeone umuhungu wa Diego Simeone,nyuma y'aho yanze kumurekura ubwo yashakishwaga n'amakipe yo muri Espanye ndetse n'ayo mu Bwongereza. Tottenham ni imwe mu makipe yamushakishije gusa ntibyakunze. (Tuttosport)

Polisi y'igihugu mu karere ka Rubavu yahafatiye imodoka ebyiri zari zitwaye amabuye y'agaciro  mu buryo butemewe n'amategeko


Polisi y'igihugu mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri yahafatiye imodoka ebyiri zari zitwaye amabuye y'agaciro n'imyenda mu buryo butewe n'amategeko.

Izo modoka zafatiwe kuri bariyeri yari yashyizweho na polisi ahazwi mu murenge wa Nyundo,nkuko bitangazwa na IP Innocent Gasasira umuvugizi wa polisi mu ntara y'uburengerazuba.
Izo modoka zerekeza mu karere ka Musanze zivuye i Rubavu nkuko yabitangaje.

Yongeho ko umuvuduko izo modoka zagenderagaho mu masaha y'ijoro ariwo watumye zikekwa ko zaba ziri mu bikorwa bitemewe n'amategeko,ibi bituma aba polisi bari i Gisenyi mu mujyi bahamagara bagenzi babo bo ku Nyundo.

Imwe muri izo modoka ya Land Cruiser yari ifite plake y'inkongomani ikaba yari ipakiye ibiro 420 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Cassiterite mu dufuka dutandatu dutandukanye mu gihe indi modoka yari ifite plake y'inyarwanda RAC 779T yo mu bwoko bwa RAV4 ikaba yari itwaye amabalo arindwi y'imyenda ya caguwa.

Abashoferi b'izo modoka zombi bakaba barahise batabwa muri yombi.

Iki kirego kandi kikaba cyarahise gishyikiriza ishami rya Polisi y'igihugu RPU rishinzwe gukurikirana ibyaha bya magendu no gushaka gukwepa imisoro cyangwa se kwinjiza ibintu mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.


Nkuko biteganywa n'amategeko ahana ingingo ya 440,umuntu wese wakira cyangwa se agacuruza amabuye yagaciro mu buryo butemewe n'amategeko ahanishwa igifungo cy'imyaka itatu ndetse n'ihazabu ikubya kabiri agaciro cy'ibyo yakiriye cyangwa se yacuruzaga.

Ikipe ya Rayon Sports ikoze ibitarigeze bikorwa n’indi kipe yo muri aka karere ka CECAFA mu marushanwa nyafurika

Ikipe ya Rayon Sports yanditse amateka igera muri ¼ cy’I mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Young Africans igitego 1 ku busa mu mukino usoza itsinda D, muri iri tsinda ikaba yazamukanya na USM Alger.


11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Nyandwi Sadam, Donkor Prosper Kuka, Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Bimenyimana Bonfils Caleb
11 babanjemo ku ruande rwa Rayons Sports

Young Africans:Benno David,Gadiel Michelk Kamagi, Pius Charles, Kevin Patrick Yondani, Abdallah Hadji Shaibu, Hertier Ma Olongi, Ibrahim Hajibu Migomba, Matheo Anton Simon, Deus David Kaseke Vincent Andrew Chikupe na Raphael Daudi Loth.
11 babanjemo ku ruhande rwa Young Africans

Uyu wari umukino usoza imikino y’amatsinda mu mikino ya CAF Confederations Cup aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye  Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, kurundi ruhande muri iri tsinda USM Alger yari yakiriye Gor Mahia yo muri Kenya.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6 mu gihe USM Alger na Gor Mahia zari zifite 8, kugira ngo ikomeze byayisabaga gutsinda uyu mukino ititaye ku byari kuva mu wundi wo muri iri tsinda.

Abafana ba Rayons bari bahabaye nk'ibisanzwe

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00’ ku kibuga cya Kigali, mu mvura nyinshi cyane umupira utava aho uri, gusa wabonaga abasore ba Rayon Sports banyotewe n’igitego kuko basatiraga cyane gusa na Young nayo yacishangamo ikabasatira.

Ku munota wa 19 ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira yari ahawe na Nyandwi Sadam.
Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ari nako Young ishaka kwishyura icyo yatsinzwe gusa igice cya mbere kirangira ari kimwe cya Rayons ku busa bwa youngA.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko amahirwe yose yagiye aboneka ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
Abasore ba Young nabo baragerageje ariko muri iki gice nta mahirwe menshi bigeze babona.
Umukino waje kurangira ari iki gitego kimwe cya Rayon Sports ku busa Young Africans, ibi byari bivuze ko ikipe ya Rayon Sports igeze muri kimwe cya kane cy'irangiza muri ri rushanwa rya CAF Confederations Cup.
Undi mukino wo muri iri tsinda waje kurangira ari 2 bya USM Alger kuri 1 cya Gor Mahia, USM Alger nayo igera muri ¼.
Bivuze ko muri iri tsinda ikipe ya USM Alger yageze muri ¼ n’amanota 11 naho Rayon Sports izamuka ari iya kabiri n'amanota 9  mu gihe Gor Mahia yasigaye n’amanota 8 naho YoungAfricans isoza ifite 4.

Konti ya shaddyboo kuri Instagram yaburiwe irengero

Shaddy Boo,umunyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ari mu gahinda nyuma yo kugabwaho igitero cy’ikoranabuhanga n'abantu bataramenyekana kugeza ubu bakamutwara konti ye ya Instagram.


Shaddy Boo ni umwe mu bakurikiranwa cyane mu Rwanda ndetse akaba yari anayoboye urutonde kuko yari amaze kwigwizaho abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 300. Akaba yaramenyekanye cyane kube imvugo Odeur ya Ocean ndetse akaba anazwiho gushyira kuri instagram amafoto ye amugaragaza nk'umugore ubayeho mu buzima bw'agatangaza, yasohokeye ahantu hatandukanye nka Dubai, Paris n'ahandi.
Ashyiraho kandi amashusho yiganjemo ayo aba ari kubyina indirimbo zitandukanye ziba zigezweho, mu buryo butavugwaho rumwe na benshi.

Amwe mu mafoto yagiye ashyira kuri urwo rubuga rwe rwa instagram

Kuri ubu konti ye ya Instagram ntiri kugaragara kuko abantu bataramenyekana bamaze kuyitwara.
Izina Shaddy Boo ryari rimaze kurenga imbibi z’u Rwanda kubera inkuru nyinshi zagiye zimuvugwaho zijyanye no kugirana ibihe byiza n’abahanzi batandukanye bo hanze y’u Rwanda bagiye baza gutaramira mu Rwanda barimo Davido , Diamond Platnumz n’abandi.
Izina rye ryatumbagiye mu 2017 ubwo yitabiraga ikiganiro kuri Royal Tv yabazwa niba akunda kujya ku mazi akabihakana ariko akaza kuvuga ko yikundira ‘Odeur ya ocean’. Irii jambo ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye hagati y'urubyiruko.

Imwe mu mafoto yari kuri urwo rubuga rwe rwa instagram

Shaddy Boo kandi yifashishwa mu mashusho y'indirimbo zitandukanye, aheruka kugaragara mu ndirimbo ya Yvan Buravan yitwa 'Oya'. Yagaragaye kandi muri Ni Wowe ya Umutare Gaby.
Ibije nyuma y'aho mu minsi ishize urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rufashe umusore wari warayogoje imbuga nkoranyambaga z'ibyamamare byo mu Rwanda, akazikoresha mu bujura bushukana.

Umugore w'imyaka 29 yapfuye nyuma yo kwibagisha ashaka kwongera ikibuno


Uyu mwongerezakazi yitabye Imana nyuma yo kubagwa n'ibitaro by'anyaturukiyabisanzwe binakorana n'abandi ba star mu bijyanye no guhindura imiterere y'imibiri.
 Leah Cambridge w'imyaka 29 ukomoka mu mujyi wa Leeds yaguye hasi nyuma gato yo kumara kubagwa no guhabwo imiterere y'ikibuno yashakaga ibi bikaba byaramutwaye akayabo k'ama pound 3,000.
Uyu mubyeyi w'abana batatu bikekwa ko igikorwa cyo kumubaga cyaba kitaragenze neza akaba ari nabyo byaje kumuviramo gupfa.

Scott Franks w'imyaka 31 y'amavuko akaba umugabo wa nyakwigendera yatangaje ko umuryango we ubabajwe n'ibyabaye kandi ugikeneye ibisobanuro bituruka kuri ibyo bitaro by'abanyaturukiya. Kur'ubu uyu mugabo kandi ngo akaba yerekeje muri turukiya gucyura umurambo wa nyakwigendera ndetse no kuba yamenya aho ikibazo cyaba cyaturutse.Akomeza kandi anagira inama abandi bagitekereza gukora ibintu nk'ibi ko bari bakwiye gutekereza cyane ku ngaruka zabivamo.

Ibi bitaro kandi bikaba byagiye binakorana n'ibindi byamamare bitandukanye birimo nka . Lauren Goodger,Amber Dowding,n'abandi.

Wednesday, August 29, 2018


Abageni baherukaga kurushinga bahitanywe n'impanuka


Aba bageni baherukaga kurushinga bahitanywe n'impanuka ubwo berekeza muri buki nyuma y'aho umugore afashwe n'agatotsi kandi ariwe wari atwaye mu ijoro ryo ku kucyumweru rishyira kuwa mbere w'iki cyumweru.


Amy Moffat w'imyaka 28 na Stephen Graham w'imyaka 30 bombi bo mu mujyi wa Utah ho muri Leta z'unze ubumwe z'Amerika berekezaga Whistler, British Columbia muri Canada mu kwezi kwa buki ubwo bahuraga n'iyo mpanuka yanabahitanye.
 Nkuko bitangazwa na Washington State Patrol officers,Moffat yasinziriye atwaye ahagana mu ma saa moya n'igice z'ijoro hafi y'agace ka Yakima,Washington.Umwe mu nshuti zabo witwa Spencer Luczak nawe yari atwaye ari inyuma yabo yabonye uko iyo mpanuka yegenze.

Luczak yirukanse ajya kureba uko bameze gusa yasanze bose bitabye Imana.
Imiryango ya Moffat and Graham yababajwe cyane n'iyi nkuru inatangaza ko hari hashize ibyumweru bike gusa bashyingiranwe. 
Imana Ibakire Mubayo!

Morocco Omari arifuza kuzashaka umunyafurikakazi bitewe n'abanyarwandakazi yabonye


Umu star muri sinema ya amerika 'HOLLYWOOD' wamamaye cyane muri filime ya seri 'Empire' uzwi ku mazina ye bwite nka Morocco Omari, yashimiye cyane ubwitange bw’abagore bo mu Rwanda bituma afata umwanzuro wo kuzarushinga n’Umunyafurikakazi mu gihe cyose azaba afashe umwanzuro wo kongera gushaka dore ko yatandukanye n'uwahoze ari umufasha we.

Igihangange muri sinema ya Hollywood Morocco Omari w’imyaka 43 akaba n'umu papa w'abana babiri, guhera mu 2001 kugeza mu 2006 yakanyujijeho mu rukundo na JoNell Kennedy nawe usanzwe azwi muri sinema .

Morocco,kur'ubu umaze iminsi mu Rwanda, yagiye agaragara ahantu hatandukanye ndetse akaba yaranitabiriye ubukwe bwa Fiona Mbabazi umunyamakurukazi  wa RBA.

Morocco Omari ubwo yatemberaga mu mujyi wa Kigali yaje guhura n’abagore batandukanye bari mu mirimo yabo biramunezeza aza gutangaza ko niyongera kurushinga azarushingana n’Umunyafurikakazi.

Ibi akaba yarabitewe n'umurava yabonanye abanyarwandakazi

Mu mashusho y’abo bagore bahuye na Morocco, umwe yari yikoreye imbabura naho undi we yari yikoreye umurundo w’amajerekani bose bigendera mu muhanda bihuta.

Uyu mugabo yafashishije urubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko biramutse bibaye ko yongera gushaka  agomba kuzarushinga n’umukobwa wo muri Afurika.



Uyu mugabo kandi aherutse no gutanga amahugurwa y’iminsi ibiri ku banyarwanda bifuza kwiga kuyobora no gukora filime, aya mahugurwa yabaye tariki ya 25-26 Kanama 2018.

Morocco yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa Empire yashyizwe hanze mu w'2015. Iyi filime yakozwe na Lee Daniels ndetse na Danny Strong.

Agaragara muri season ya 3 ya Empire yitwa Tariq ari umutasi wa FBI ndeste ari n’umwe mu bakinnyi b’imena. Uretse iyi filime garagaye no mu zindi nka Homeland, Person of Interest , Gun hill ,n'izindi.
Rayons Sports igiye guhura na Young Africans mu mukino usoza imikona y'amatsinda idafite abakinnyi 11 mu bo yatangiranye uru rugendo

Benshi muri aba bakinnyi ntibakibarizwa muri Rayons Sports


Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, kuri uyu wa Gatatu ni bwo ihura na Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino wa nyuma mu itsinda D. Mu bakinnyi Rayon Sports yatangiranye uru rugendo  kuri ubu ikaba iburamo abakinnyi 11 mu gihe Young Africans bagiye guhura ikaba yo iburamo abakinnyi 8.

Gashyantare,tariki 10 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere muri aya marushanwa nyafurika ubwo yahuraga na Lydia Ludic y’i Burundi bakanganya mu mukino ubanza i Kigali ariko iza kuyitsindira i Burundi 1-0 mu mukino wo kwishyura.

Iyi kipe yatangiye iikina irushanwa rya CAF Champions League gusa iza gusezererwamo imanuka muri CAF Confederations Cup ibasha no kugera mu matsinda y’iyi mikino, gusa uko yagendaga itera intambwe niko bamwe mu bagiye bayifasha bagendaga basigara, kugeza ubu ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda bamwe mu bakinnyi bayifashije bamaze gutandukana nayo abandi bakaba barahagritswe na CAF kubera impamvu zitandukanye.

Aba bakinnyi bagiye bavamo twavuga nk’ umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunze kwita BAKAME wahagaritswe n’iyi kipe imushinja kuyigambanira, ndetse bikanavugwa ko yaba yirirukanwe burundu.
Hari abakinnyi 3 kandi bahagaritswe na CAF barimo umuyenzamu Ndayisenga Kassim , Christ Mbondi na Yannick Mukunzi kubera ibihano bya CAF nyuma y’imyitwarire mibi bagaragaje ku mukino wa USM Alger muri Algeria.
Hari kandi abakinnyi bafite amakarita 2 y’imihondo batemerewe gukina uyu mukino barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu.

Hari n’abandi bakinnyi bagera kuri 5 bamaze gutandukana n’iyi kipe Burundu, bagiye bagurwa aribo Shabani Hussein Tchabalala wagiye muri Baroka FC yo muri Afurika y'Epfo, Usengimana Faustin wagiye muri Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait, Kwizera Pierre bakunze kwita Pierrot wasinye muri Aloloubah yo muri Oman, Nahimana Shassir ndetse na Ismaila Diarra werekeje muri RC Arbaâ yo muri Algeria.

Uretse abakinnyi, Rayon Sports ntiri kumwe n'abatoza batangiranye kuko Karekezi Olivier waje gusimburwa na Ivan Minnaert nawe wasimbuwe na Robertinho uyifite kugeza ubu.
Ku ruhande rwa Younga Africans igiye gukina na Rayon Sports FC ibura abagera abakinnyi  8 batangiranye nayo harimo 3 bagiye berekeza mu yaandi makipe atandukanye n’abandi batanu basigaye muri Tanzania ari bo; Juma Abdul, Papy Kabamba Tshishimbi,  Amisi Tambwe, Thaban Kamusoko ndetse na Said Makapu.

Umukino waRayon Sports na YoungA umwe mu mikino isoza itsinda D ushobora kuza gusiga ikipe ya Rayon Sports yandikishije amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup kuko basabwa kuwutsinda uko byagenda kose batitaye kubiri bube ku mukino uhuza USM Alger na Gor Mahia.
Kugeza ubu muri iri tsinda rya D Gor Mahia na USM Alger zifite amanota 8 naho Rayon Sports ifite amanota 6 nmu gihe Young Africans iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Amahirwe masa kuri Rayons Sports!

Recent Post