Fashion

Wednesday, August 29, 2018

Morocco Omari arifuza kuzashaka umunyafurikakazi bitewe n'abanyarwandakazi yabonye


Umu star muri sinema ya amerika 'HOLLYWOOD' wamamaye cyane muri filime ya seri 'Empire' uzwi ku mazina ye bwite nka Morocco Omari, yashimiye cyane ubwitange bw’abagore bo mu Rwanda bituma afata umwanzuro wo kuzarushinga n’Umunyafurikakazi mu gihe cyose azaba afashe umwanzuro wo kongera gushaka dore ko yatandukanye n'uwahoze ari umufasha we.

Igihangange muri sinema ya Hollywood Morocco Omari w’imyaka 43 akaba n'umu papa w'abana babiri, guhera mu 2001 kugeza mu 2006 yakanyujijeho mu rukundo na JoNell Kennedy nawe usanzwe azwi muri sinema .

Morocco,kur'ubu umaze iminsi mu Rwanda, yagiye agaragara ahantu hatandukanye ndetse akaba yaranitabiriye ubukwe bwa Fiona Mbabazi umunyamakurukazi  wa RBA.

Morocco Omari ubwo yatemberaga mu mujyi wa Kigali yaje guhura n’abagore batandukanye bari mu mirimo yabo biramunezeza aza gutangaza ko niyongera kurushinga azarushingana n’Umunyafurikakazi.

Ibi akaba yarabitewe n'umurava yabonanye abanyarwandakazi

Mu mashusho y’abo bagore bahuye na Morocco, umwe yari yikoreye imbabura naho undi we yari yikoreye umurundo w’amajerekani bose bigendera mu muhanda bihuta.

Uyu mugabo yafashishije urubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko biramutse bibaye ko yongera gushaka  agomba kuzarushinga n’umukobwa wo muri Afurika.



Uyu mugabo kandi aherutse no gutanga amahugurwa y’iminsi ibiri ku banyarwanda bifuza kwiga kuyobora no gukora filime, aya mahugurwa yabaye tariki ya 25-26 Kanama 2018.

Morocco yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa Empire yashyizwe hanze mu w'2015. Iyi filime yakozwe na Lee Daniels ndetse na Danny Strong.

Agaragara muri season ya 3 ya Empire yitwa Tariq ari umutasi wa FBI ndeste ari n’umwe mu bakinnyi b’imena. Uretse iyi filime garagaye no mu zindi nka Homeland, Person of Interest , Gun hill ,n'izindi.

1 comment:

  1. Ubwo c ko yananiranywe na mwene wabo umunyarwandakazi niwe bazashobokana ra! Nazane izo nkwano tu...

    ReplyDelete

Recent Post