Fashion

Wednesday, August 29, 2018


Abageni baherukaga kurushinga bahitanywe n'impanuka


Aba bageni baherukaga kurushinga bahitanywe n'impanuka ubwo berekeza muri buki nyuma y'aho umugore afashwe n'agatotsi kandi ariwe wari atwaye mu ijoro ryo ku kucyumweru rishyira kuwa mbere w'iki cyumweru.


Amy Moffat w'imyaka 28 na Stephen Graham w'imyaka 30 bombi bo mu mujyi wa Utah ho muri Leta z'unze ubumwe z'Amerika berekezaga Whistler, British Columbia muri Canada mu kwezi kwa buki ubwo bahuraga n'iyo mpanuka yanabahitanye.
 Nkuko bitangazwa na Washington State Patrol officers,Moffat yasinziriye atwaye ahagana mu ma saa moya n'igice z'ijoro hafi y'agace ka Yakima,Washington.Umwe mu nshuti zabo witwa Spencer Luczak nawe yari atwaye ari inyuma yabo yabonye uko iyo mpanuka yegenze.

Luczak yirukanse ajya kureba uko bameze gusa yasanze bose bitabye Imana.
Imiryango ya Moffat and Graham yababajwe cyane n'iyi nkuru inatangaza ko hari hashize ibyumweru bike gusa bashyingiranwe. 
Imana Ibakire Mubayo!

1 comment:

Recent Post