Rayons Sports igiye guhura na Young Africans
mu mukino usoza imikona y'amatsinda idafite abakinnyi 11 mu bo yatangiranye uru
rugendo
![]() |
Benshi muri aba bakinnyi ntibakibarizwa muri Rayons Sports |
Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu
mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, kuri uyu wa Gatatu ni bwo ihura na
Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino wa nyuma mu itsinda D. Mu
bakinnyi Rayon Sports yatangiranye uru rugendo kuri ubu ikaba iburamo
abakinnyi 11 mu gihe Young Africans bagiye guhura ikaba yo iburamo abakinnyi 8.
Gashyantare,tariki 10 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye
umukino wa mbere muri aya marushanwa nyafurika ubwo yahuraga na Lydia Ludic y’i
Burundi bakanganya mu mukino ubanza i Kigali ariko iza kuyitsindira i Burundi
1-0 mu mukino wo kwishyura.
Iyi
kipe yatangiye iikina irushanwa rya CAF Champions League gusa iza gusezererwamo
imanuka muri CAF Confederations Cup ibasha no kugera mu matsinda y’iyi mikino,
gusa uko yagendaga itera intambwe niko bamwe mu bagiye bayifasha bagendaga basigara,
kugeza ubu ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda bamwe mu bakinnyi
bayifashije bamaze gutandukana nayo abandi bakaba barahagritswe na CAF kubera
impamvu zitandukanye.
Aba
bakinnyi bagiye bavamo twavuga nk’ umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunze kwita BAKAME wahagaritswe n’iyi kipe imushinja
kuyigambanira, ndetse bikanavugwa ko yaba yirirukanwe burundu.
Hari
abakinnyi 3 kandi bahagaritswe na CAF barimo umuyenzamu Ndayisenga Kassim , Christ
Mbondi na Yannick Mukunzi kubera
ibihano bya CAF nyuma y’imyitwarire mibi bagaragaje ku mukino wa USM Alger muri
Algeria.
Hari
kandi abakinnyi bafite amakarita 2 y’imihondo batemerewe gukina uyu mukino
barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu.
Hari
n’abandi bakinnyi bagera kuri 5 bamaze gutandukana n’iyi kipe Burundu, bagiye bagurwa
aribo Shabani Hussein Tchabalala
wagiye muri Baroka FC yo muri Afurika y'Epfo, Usengimana Faustin wagiye muri Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait,
Kwizera Pierre bakunze kwita Pierrot wasinye muri Aloloubah yo muri
Oman, Nahimana Shassir ndetse na Ismaila Diarra werekeje muri RC Arbaâ yo
muri Algeria.
Uretse
abakinnyi, Rayon Sports ntiri kumwe n'abatoza batangiranye kuko Karekezi
Olivier waje gusimburwa na Ivan Minnaert nawe wasimbuwe na Robertinho uyifite
kugeza ubu.
Ku
ruhande rwa Younga Africans igiye gukina na Rayon Sports FC ibura abagera abakinnyi 8 batangiranye nayo harimo 3 bagiye berekeza
mu yaandi makipe atandukanye n’abandi batanu basigaye muri Tanzania ari bo;
Juma Abdul, Papy Kabamba Tshishimbi, Amisi Tambwe, Thaban Kamusoko ndetse na Said Makapu.
Umukino
waRayon Sports na YoungA umwe mu mikino isoza itsinda D ushobora kuza gusiga
ikipe ya Rayon Sports yandikishije amateka yo kugera muri ¼ cya CAF
Confederations Cup kuko basabwa kuwutsinda uko byagenda kose batitaye kubiri
bube ku mukino uhuza USM Alger na Gor Mahia.
Kugeza
ubu muri iri tsinda rya D Gor Mahia na USM Alger zifite amanota 8 naho Rayon
Sports ifite amanota 6 nmu gihe Young Africans iza ku mwanya wa nyuma n’amanota
4.
Amahirwe masa kuri Rayons Sports!
No comments:
Post a Comment