Umugore w'imyaka 29 yapfuye nyuma yo kwibagisha ashaka kwongera ikibuno
Uyu mwongerezakazi yitabye Imana nyuma yo kubagwa n'ibitaro by'anyaturukiyabisanzwe binakorana n'abandi ba star mu bijyanye no guhindura imiterere y'imibiri.
Leah Cambridge w'imyaka 29 ukomoka mu mujyi wa Leeds yaguye hasi nyuma gato yo kumara kubagwa no guhabwo imiterere y'ikibuno yashakaga ibi bikaba byaramutwaye akayabo k'ama pound 3,000.
Uyu mubyeyi w'abana batatu bikekwa ko igikorwa cyo kumubaga cyaba kitaragenze neza akaba ari nabyo byaje kumuviramo gupfa.
Scott Franks w'imyaka 31 y'amavuko akaba umugabo wa nyakwigendera yatangaje ko umuryango we ubabajwe n'ibyabaye kandi ugikeneye ibisobanuro bituruka kuri ibyo bitaro by'abanyaturukiya. Kur'ubu uyu mugabo kandi ngo akaba yerekeje muri turukiya gucyura umurambo wa nyakwigendera ndetse no kuba yamenya aho ikibazo cyaba cyaturutse.Akomeza kandi anagira inama abandi bagitekereza gukora ibintu nk'ibi ko bari bakwiye gutekereza cyane ku ngaruka zabivamo.
Ibi bitaro kandi bikaba byagiye binakorana n'ibindi byamamare bitandukanye birimo nka . Lauren Goodger,Amber Dowding,n'abandi.
No comments:
Post a Comment