Konti ya shaddyboo kuri
Instagram yaburiwe irengero
Shaddy Boo,umunyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ari mu gahinda nyuma yo kugabwaho igitero cy’ikoranabuhanga n'abantu bataramenyekana kugeza ubu bakamutwara konti ye ya Instagram.
Shaddy Boo ni umwe mu bakurikiranwa cyane mu Rwanda ndetse akaba yari anayoboye urutonde kuko yari amaze kwigwizaho abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 300. Akaba yaramenyekanye cyane kube imvugo Odeur ya Ocean ndetse akaba anazwiho gushyira kuri instagram amafoto ye amugaragaza nk'umugore ubayeho mu buzima bw'agatangaza, yasohokeye ahantu hatandukanye nka Dubai, Paris n'ahandi.
Ashyiraho kandi amashusho yiganjemo ayo aba ari kubyina indirimbo zitandukanye ziba zigezweho, mu buryo butavugwaho rumwe na benshi.
Amwe mu mafoto yagiye ashyira kuri urwo rubuga rwe rwa instagram |
Kuri ubu konti ye ya Instagram ntiri kugaragara kuko abantu bataramenyekana bamaze kuyitwara.
Izina Shaddy Boo ryari rimaze kurenga imbibi z’u Rwanda kubera inkuru nyinshi zagiye zimuvugwaho zijyanye no kugirana ibihe byiza n’abahanzi batandukanye bo hanze y’u Rwanda bagiye baza gutaramira mu Rwanda barimo Davido , Diamond Platnumz n’abandi.
Izina rye ryatumbagiye mu 2017 ubwo yitabiraga ikiganiro kuri Royal Tv yabazwa niba akunda kujya ku mazi akabihakana ariko akaza kuvuga ko yikundira ‘Odeur ya ocean’. Irii jambo ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye hagati y'urubyiruko.
Imwe mu mafoto yari kuri urwo rubuga rwe rwa instagram |
Shaddy Boo kandi yifashishwa mu mashusho y'indirimbo zitandukanye, aheruka kugaragara mu ndirimbo ya Yvan Buravan yitwa 'Oya'. Yagaragaye kandi muri Ni Wowe ya Umutare Gaby.
Ibije nyuma y'aho mu minsi ishize urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rufashe umusore wari warayogoje imbuga nkoranyambaga z'ibyamamare byo mu Rwanda, akazikoresha mu bujura bushukana.
No comments:
Post a Comment