Fashion

Friday, August 31, 2018

Itsinda Dream Boys rirashinjwa gushishura indirimbo y’umunya Tanzania

Umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya wahimbye indirimbo yitwa Sikinai, ivugwa ko yiganywe n’itsinda rya Dream Boys, yagaragaje ko yasetse cyane aba basore ubwo yababazaga impamvu basubiyemo indirimbo ye nta buranganzira bamwatse.

Iyi ndirimbo itaravuzweho rumwe n'abantu ikigera hanze, bayinenze ko ari inyiganano y’indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya. Indirimbo nyayo y'uwo munya Tanzaniya yasohotse mu 2017 ikaba yitwa Sikinai.

Dream Boys bwa mbere babanje guhakana ko biganye indirimbo y’abandi, nyuma baza kwemera ko hari uduce tumwe bitije kugira ngo indirimbo iryohere amatwi.
Nyuma y’aho bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyamba, byarashyize bigera kuri nyir’ubwite Beka Flavour, nawe abinyujije ku konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ku ruhande rumwe yababajwe n’ibyo Dream Boys yakoze, ku rundi akagaragaza ko yanabasetse bitewe n’igisubizo bamuhaye ubwo yababazaga impamvu yabibateye.

Yagize ati “aba banyarwanda mbagire nte koko? Mungire inama. Biganye indirimbo yanjye nta burenganzira mbahaye, mbabajije bambwira ko ngo ari uko ntashaka kujya gukorera igitaramo iwabo, niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo kugira ngo bakore igitaramo ubwabo. Nabasetse cyane. “

Beka Flavour yakomeje avuga ko kuba Dream Boys bariganye indirimbo, na none byamweretse ko ibihangano bye bigera kure aho yagize ati “bintera ishema cyane kubona ubunini n’ubwiza bw’umuziki wanjye.”

Benshi mu batanze ibitekerezo basabye Beka Flavour kudakurikirana Dream Boys, ko ahubwo akwiye kubyishimira bitewe n’uko hari urwego rukomeye amaze kugeraho.
Hari n’abagaragaje ko ibyo Dream Boys yakoze ari ibyo kugawa cyane kuko bidakwiye abahanzi bakuru nkabo.
Muri 23 Cote d’ivoire yahamagaye ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire bakunze kwita INZOVU yamaze guhamagara abakinnyi 23 mu mwiherero wo kwitegura umukino uzayihuza n'Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2019,  mu mazina yahamagawe ntihagaragaramo umukinnyi wayo ukomeye Wilfried  Zaha ukinira ikipe ya Crystal Palace yo mu Bwongereza.

Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire utaganyijwe tariki ya 7 Nezeri 2018 aho uzabera mu Rwanda kuri Stade ya Kigali.
Aya makipe yombi aherereye mu itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroon, ibi bihugu bikaba biri mu itsnda rimwe na Centre Afrique na Guinea.
Mu gihe u Rwanda rumaze icyumweru kirenga rwaratangiye kwitegura uyu mukino, Cote d’Ivoire nayo yahamagaye abakinnyi izifashisha kuri uyu mukino.
Abanyarwanda bakaba bari biteze amazina abiri akomeye muri iyi kipe gusa rimwe muri ayo mazina rikaba ritagaragayemo. Iryo ni irya rutahizamu Wilfried  Zaha rutahizamu wa Crystal Palace yo mu Bwongereza.Muri iri tsinda bazaba bakina umunsi wa kabiri, u Rwanda na Cote d’Ivoire zizahura zose zaratakaje umukino wa mbere kuko Amavubi yatsinzwe na Centre Afrique naho Cote d’Ivoire ikaba yaratsinzwa na Guinea.

Ngaba abakinnyi 23 ba Cote d’Ivoire bahamagawe
Abanyezamu: Sayouba Mande, Badra Ali, Gbohouo Sylvain
Ba myugariro: Eric Bertrand Bailly, Serge Aurier, Kanon Wilfried, Traoré Adama, Kone Lamine, Ghislain Konan, kouadio Davila Yves na Mamadou Bakayoko
Abakina hagati: Serey Die, Ahoulou Eudes, Franck Kessie, Seri Jean Michaël, Doukouré Cheick na Serge N’Guessan
Ba rutahizamu: Kodjia Jonathan, Assale Roger, Pépé Nicolas, Max Gradel, Bayo Vakoun na Maxwel Cornet

Thursday, August 30, 2018

'Niba ufite umugore ukurusha ubushobozi ntiwakagombye kumugirira ishyari' Iyi n'inama Swizz Beatz agira abagabo!

 

Ibi uyu mugabo utunganya imiziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Swizz Beatz ubu butumwa yabunyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,uyu mugabo uri mu biruhuko mu gihugu cya Misiri hamwe n'umugore we Alicia Keys.'

Amakuru ya sport hirya no hino ku mugabane w'uburayi: Ronaldo ashobora kujyana Vinicius Jr muri Real Valladolid


Mu gihe bari mu cyumweru cyanyuma cy'isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi kuri uwo mugabane,niko inkuru zigenda zicicikana mu binyamakuru bitandukanye zivuga kubinjira n'abasohoka mu makipe yo kuri uwo mugabane.
Uyu akaba ari we mukinnyi uri munsi y'imyaka 18 uhenze mu mateka ya ruhago

ESPANYE

Uwahoze ari rutahizamu wa Brazil Ronaldo biravugwa ko yaba agiye kugura imigabane myinshi mu ikipe ya Real Valladolid akanayibera perezida aho bivugwa yaba agiye kuyishoramo miliyoni 26 z'ama pound,bikavugwa ko yahita azana Vinicius Jr kuva muri Real Madrid nk'intizanyo.Ibi tukaba tubikesha ikinyamakuru AS
Ronaldo ugiye kugura ikipe ya Real Valladolid
Real Madrid nyuma yo gusinyisha Mariano Diaz kuva muri Lyon biravugwa na Neymar ashobora kuzakurikiraho. Tubibutse kandi ko uyu Mariano agarutse muri Real Madrid kuko yayihozemo akaba aguzwe asaga Miliyoni 20 z'ama pound. (Marca)
Madrid kandi mbere y'uko isoko rifunga ishaka kuba yibitseho myugariro aho havugwa cyane myugariro wa Espanyol witwa Mario Hermoso. (AS)
Umuholandi Quincy Promes igiye kuba umukinnyi wa 9 ikipe ya Sevilla igiye gusinyisha kuva aho iri soko ry'igura n'igurisha rifunguriwe,aho bivugwa ko yaba agiye gutangwaho miliyoni £18m ava muri Spartak Moscow. (Mundo Deportivo)

UBUFARANSA
Lyon ikaba yaramaze kumvikana na rutahizamu wa Celtic Moussa Dembele gusa ikipe ya Celtic kugeza ubu ikaba idashaka kumurekura mu gihe cyose itaramubonera umusimbura,ibi kandi bije nyuma y'aho ikipe ya Lyon ugurishije rutahizamu wayo Diaz werekeje muri Real Madrid.Bikaba bivugwa ko Dembele yagurwa miliyoni 20 z’ama pound.(L’equipe)

Uwahoze ari rutahizamu wa Watford na Everton Mbaye Niang wanigaragaje cyane mu gikombe cy'isi giherutse agiye kwerekeza mw'ikipe ya Rennes avuye muri Torino. Gusa Niang akaba afitanye amasezerano na Turino kugeza mu 2021 akazaba atijwe ikipe ya Rennes.(L'Equipe)

UBUDAGE
Shinji Kagawa ashobora kuva bitunguranye mu ikipe ya Dortmund yerekeza muri Sevilla yakoje kugaragaza ko ishaka uyu mukinyi ukina mu bo hagati w'umuyapani. Kagawa utaragaragaye no mu mukino ubaza ubwo Dortmund yahuraga na RB Leipzig aho umutoza mushya wa BVB Lucien Favre bivugwa atamufite muri gahunda z'igihe kirekire mur'iyi kipe. (Kicker)
Wolfsburg nayo biravugwa ko yaba igiye kuzana Maxwel Cornet kuva muri Lyon kuri miliyoni 15 z'ama pound. (Kicker)

UBUTALIYANI
Fiorentina ishaka kongerera amasezerano rutahizamu wayo Giovanni Simeone umuhungu wa Diego Simeone,nyuma y'aho yanze kumurekura ubwo yashakishwaga n'amakipe yo muri Espanye ndetse n'ayo mu Bwongereza. Tottenham ni imwe mu makipe yamushakishije gusa ntibyakunze. (Tuttosport)

Polisi y'igihugu mu karere ka Rubavu yahafatiye imodoka ebyiri zari zitwaye amabuye y'agaciro  mu buryo butemewe n'amategeko


Polisi y'igihugu mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri yahafatiye imodoka ebyiri zari zitwaye amabuye y'agaciro n'imyenda mu buryo butewe n'amategeko.

Izo modoka zafatiwe kuri bariyeri yari yashyizweho na polisi ahazwi mu murenge wa Nyundo,nkuko bitangazwa na IP Innocent Gasasira umuvugizi wa polisi mu ntara y'uburengerazuba.
Izo modoka zerekeza mu karere ka Musanze zivuye i Rubavu nkuko yabitangaje.

Yongeho ko umuvuduko izo modoka zagenderagaho mu masaha y'ijoro ariwo watumye zikekwa ko zaba ziri mu bikorwa bitemewe n'amategeko,ibi bituma aba polisi bari i Gisenyi mu mujyi bahamagara bagenzi babo bo ku Nyundo.

Imwe muri izo modoka ya Land Cruiser yari ifite plake y'inkongomani ikaba yari ipakiye ibiro 420 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Cassiterite mu dufuka dutandatu dutandukanye mu gihe indi modoka yari ifite plake y'inyarwanda RAC 779T yo mu bwoko bwa RAV4 ikaba yari itwaye amabalo arindwi y'imyenda ya caguwa.

Abashoferi b'izo modoka zombi bakaba barahise batabwa muri yombi.

Iki kirego kandi kikaba cyarahise gishyikiriza ishami rya Polisi y'igihugu RPU rishinzwe gukurikirana ibyaha bya magendu no gushaka gukwepa imisoro cyangwa se kwinjiza ibintu mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.


Nkuko biteganywa n'amategeko ahana ingingo ya 440,umuntu wese wakira cyangwa se agacuruza amabuye yagaciro mu buryo butemewe n'amategeko ahanishwa igifungo cy'imyaka itatu ndetse n'ihazabu ikubya kabiri agaciro cy'ibyo yakiriye cyangwa se yacuruzaga.

Ikipe ya Rayon Sports ikoze ibitarigeze bikorwa n’indi kipe yo muri aka karere ka CECAFA mu marushanwa nyafurika

Ikipe ya Rayon Sports yanditse amateka igera muri ¼ cy’I mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Young Africans igitego 1 ku busa mu mukino usoza itsinda D, muri iri tsinda ikaba yazamukanya na USM Alger.


11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Nyandwi Sadam, Donkor Prosper Kuka, Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Bimenyimana Bonfils Caleb
11 babanjemo ku ruande rwa Rayons Sports

Young Africans:Benno David,Gadiel Michelk Kamagi, Pius Charles, Kevin Patrick Yondani, Abdallah Hadji Shaibu, Hertier Ma Olongi, Ibrahim Hajibu Migomba, Matheo Anton Simon, Deus David Kaseke Vincent Andrew Chikupe na Raphael Daudi Loth.
11 babanjemo ku ruhande rwa Young Africans

Uyu wari umukino usoza imikino y’amatsinda mu mikino ya CAF Confederations Cup aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye  Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, kurundi ruhande muri iri tsinda USM Alger yari yakiriye Gor Mahia yo muri Kenya.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6 mu gihe USM Alger na Gor Mahia zari zifite 8, kugira ngo ikomeze byayisabaga gutsinda uyu mukino ititaye ku byari kuva mu wundi wo muri iri tsinda.

Abafana ba Rayons bari bahabaye nk'ibisanzwe

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00’ ku kibuga cya Kigali, mu mvura nyinshi cyane umupira utava aho uri, gusa wabonaga abasore ba Rayon Sports banyotewe n’igitego kuko basatiraga cyane gusa na Young nayo yacishangamo ikabasatira.

Ku munota wa 19 ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira yari ahawe na Nyandwi Sadam.
Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ari nako Young ishaka kwishyura icyo yatsinzwe gusa igice cya mbere kirangira ari kimwe cya Rayons ku busa bwa youngA.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko amahirwe yose yagiye aboneka ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
Abasore ba Young nabo baragerageje ariko muri iki gice nta mahirwe menshi bigeze babona.
Umukino waje kurangira ari iki gitego kimwe cya Rayon Sports ku busa Young Africans, ibi byari bivuze ko ikipe ya Rayon Sports igeze muri kimwe cya kane cy'irangiza muri ri rushanwa rya CAF Confederations Cup.
Undi mukino wo muri iri tsinda waje kurangira ari 2 bya USM Alger kuri 1 cya Gor Mahia, USM Alger nayo igera muri ¼.
Bivuze ko muri iri tsinda ikipe ya USM Alger yageze muri ¼ n’amanota 11 naho Rayon Sports izamuka ari iya kabiri n'amanota 9  mu gihe Gor Mahia yasigaye n’amanota 8 naho YoungAfricans isoza ifite 4.

Konti ya shaddyboo kuri Instagram yaburiwe irengero

Shaddy Boo,umunyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ari mu gahinda nyuma yo kugabwaho igitero cy’ikoranabuhanga n'abantu bataramenyekana kugeza ubu bakamutwara konti ye ya Instagram.


Shaddy Boo ni umwe mu bakurikiranwa cyane mu Rwanda ndetse akaba yari anayoboye urutonde kuko yari amaze kwigwizaho abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 300. Akaba yaramenyekanye cyane kube imvugo Odeur ya Ocean ndetse akaba anazwiho gushyira kuri instagram amafoto ye amugaragaza nk'umugore ubayeho mu buzima bw'agatangaza, yasohokeye ahantu hatandukanye nka Dubai, Paris n'ahandi.
Ashyiraho kandi amashusho yiganjemo ayo aba ari kubyina indirimbo zitandukanye ziba zigezweho, mu buryo butavugwaho rumwe na benshi.

Amwe mu mafoto yagiye ashyira kuri urwo rubuga rwe rwa instagram

Kuri ubu konti ye ya Instagram ntiri kugaragara kuko abantu bataramenyekana bamaze kuyitwara.
Izina Shaddy Boo ryari rimaze kurenga imbibi z’u Rwanda kubera inkuru nyinshi zagiye zimuvugwaho zijyanye no kugirana ibihe byiza n’abahanzi batandukanye bo hanze y’u Rwanda bagiye baza gutaramira mu Rwanda barimo Davido , Diamond Platnumz n’abandi.
Izina rye ryatumbagiye mu 2017 ubwo yitabiraga ikiganiro kuri Royal Tv yabazwa niba akunda kujya ku mazi akabihakana ariko akaza kuvuga ko yikundira ‘Odeur ya ocean’. Irii jambo ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye hagati y'urubyiruko.

Imwe mu mafoto yari kuri urwo rubuga rwe rwa instagram

Shaddy Boo kandi yifashishwa mu mashusho y'indirimbo zitandukanye, aheruka kugaragara mu ndirimbo ya Yvan Buravan yitwa 'Oya'. Yagaragaye kandi muri Ni Wowe ya Umutare Gaby.
Ibije nyuma y'aho mu minsi ishize urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rufashe umusore wari warayogoje imbuga nkoranyambaga z'ibyamamare byo mu Rwanda, akazikoresha mu bujura bushukana.

Umugore w'imyaka 29 yapfuye nyuma yo kwibagisha ashaka kwongera ikibuno


Uyu mwongerezakazi yitabye Imana nyuma yo kubagwa n'ibitaro by'anyaturukiyabisanzwe binakorana n'abandi ba star mu bijyanye no guhindura imiterere y'imibiri.
 Leah Cambridge w'imyaka 29 ukomoka mu mujyi wa Leeds yaguye hasi nyuma gato yo kumara kubagwa no guhabwo imiterere y'ikibuno yashakaga ibi bikaba byaramutwaye akayabo k'ama pound 3,000.
Uyu mubyeyi w'abana batatu bikekwa ko igikorwa cyo kumubaga cyaba kitaragenze neza akaba ari nabyo byaje kumuviramo gupfa.

Scott Franks w'imyaka 31 y'amavuko akaba umugabo wa nyakwigendera yatangaje ko umuryango we ubabajwe n'ibyabaye kandi ugikeneye ibisobanuro bituruka kuri ibyo bitaro by'abanyaturukiya. Kur'ubu uyu mugabo kandi ngo akaba yerekeje muri turukiya gucyura umurambo wa nyakwigendera ndetse no kuba yamenya aho ikibazo cyaba cyaturutse.Akomeza kandi anagira inama abandi bagitekereza gukora ibintu nk'ibi ko bari bakwiye gutekereza cyane ku ngaruka zabivamo.

Ibi bitaro kandi bikaba byagiye binakorana n'ibindi byamamare bitandukanye birimo nka . Lauren Goodger,Amber Dowding,n'abandi.

Wednesday, August 29, 2018


Abageni baherukaga kurushinga bahitanywe n'impanuka


Aba bageni baherukaga kurushinga bahitanywe n'impanuka ubwo berekeza muri buki nyuma y'aho umugore afashwe n'agatotsi kandi ariwe wari atwaye mu ijoro ryo ku kucyumweru rishyira kuwa mbere w'iki cyumweru.


Amy Moffat w'imyaka 28 na Stephen Graham w'imyaka 30 bombi bo mu mujyi wa Utah ho muri Leta z'unze ubumwe z'Amerika berekezaga Whistler, British Columbia muri Canada mu kwezi kwa buki ubwo bahuraga n'iyo mpanuka yanabahitanye.
 Nkuko bitangazwa na Washington State Patrol officers,Moffat yasinziriye atwaye ahagana mu ma saa moya n'igice z'ijoro hafi y'agace ka Yakima,Washington.Umwe mu nshuti zabo witwa Spencer Luczak nawe yari atwaye ari inyuma yabo yabonye uko iyo mpanuka yegenze.

Luczak yirukanse ajya kureba uko bameze gusa yasanze bose bitabye Imana.
Imiryango ya Moffat and Graham yababajwe cyane n'iyi nkuru inatangaza ko hari hashize ibyumweru bike gusa bashyingiranwe. 
Imana Ibakire Mubayo!

Morocco Omari arifuza kuzashaka umunyafurikakazi bitewe n'abanyarwandakazi yabonye


Umu star muri sinema ya amerika 'HOLLYWOOD' wamamaye cyane muri filime ya seri 'Empire' uzwi ku mazina ye bwite nka Morocco Omari, yashimiye cyane ubwitange bw’abagore bo mu Rwanda bituma afata umwanzuro wo kuzarushinga n’Umunyafurikakazi mu gihe cyose azaba afashe umwanzuro wo kongera gushaka dore ko yatandukanye n'uwahoze ari umufasha we.

Igihangange muri sinema ya Hollywood Morocco Omari w’imyaka 43 akaba n'umu papa w'abana babiri, guhera mu 2001 kugeza mu 2006 yakanyujijeho mu rukundo na JoNell Kennedy nawe usanzwe azwi muri sinema .

Morocco,kur'ubu umaze iminsi mu Rwanda, yagiye agaragara ahantu hatandukanye ndetse akaba yaranitabiriye ubukwe bwa Fiona Mbabazi umunyamakurukazi  wa RBA.

Morocco Omari ubwo yatemberaga mu mujyi wa Kigali yaje guhura n’abagore batandukanye bari mu mirimo yabo biramunezeza aza gutangaza ko niyongera kurushinga azarushingana n’Umunyafurikakazi.

Ibi akaba yarabitewe n'umurava yabonanye abanyarwandakazi

Mu mashusho y’abo bagore bahuye na Morocco, umwe yari yikoreye imbabura naho undi we yari yikoreye umurundo w’amajerekani bose bigendera mu muhanda bihuta.

Uyu mugabo yafashishije urubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko biramutse bibaye ko yongera gushaka  agomba kuzarushinga n’umukobwa wo muri Afurika.



Uyu mugabo kandi aherutse no gutanga amahugurwa y’iminsi ibiri ku banyarwanda bifuza kwiga kuyobora no gukora filime, aya mahugurwa yabaye tariki ya 25-26 Kanama 2018.

Morocco yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa Empire yashyizwe hanze mu w'2015. Iyi filime yakozwe na Lee Daniels ndetse na Danny Strong.

Agaragara muri season ya 3 ya Empire yitwa Tariq ari umutasi wa FBI ndeste ari n’umwe mu bakinnyi b’imena. Uretse iyi filime garagaye no mu zindi nka Homeland, Person of Interest , Gun hill ,n'izindi.
Rayons Sports igiye guhura na Young Africans mu mukino usoza imikona y'amatsinda idafite abakinnyi 11 mu bo yatangiranye uru rugendo

Benshi muri aba bakinnyi ntibakibarizwa muri Rayons Sports


Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, kuri uyu wa Gatatu ni bwo ihura na Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino wa nyuma mu itsinda D. Mu bakinnyi Rayon Sports yatangiranye uru rugendo  kuri ubu ikaba iburamo abakinnyi 11 mu gihe Young Africans bagiye guhura ikaba yo iburamo abakinnyi 8.

Gashyantare,tariki 10 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere muri aya marushanwa nyafurika ubwo yahuraga na Lydia Ludic y’i Burundi bakanganya mu mukino ubanza i Kigali ariko iza kuyitsindira i Burundi 1-0 mu mukino wo kwishyura.

Iyi kipe yatangiye iikina irushanwa rya CAF Champions League gusa iza gusezererwamo imanuka muri CAF Confederations Cup ibasha no kugera mu matsinda y’iyi mikino, gusa uko yagendaga itera intambwe niko bamwe mu bagiye bayifasha bagendaga basigara, kugeza ubu ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda bamwe mu bakinnyi bayifashije bamaze gutandukana nayo abandi bakaba barahagritswe na CAF kubera impamvu zitandukanye.

Aba bakinnyi bagiye bavamo twavuga nk’ umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunze kwita BAKAME wahagaritswe n’iyi kipe imushinja kuyigambanira, ndetse bikanavugwa ko yaba yirirukanwe burundu.
Hari abakinnyi 3 kandi bahagaritswe na CAF barimo umuyenzamu Ndayisenga Kassim , Christ Mbondi na Yannick Mukunzi kubera ibihano bya CAF nyuma y’imyitwarire mibi bagaragaje ku mukino wa USM Alger muri Algeria.
Hari kandi abakinnyi bafite amakarita 2 y’imihondo batemerewe gukina uyu mukino barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu.

Hari n’abandi bakinnyi bagera kuri 5 bamaze gutandukana n’iyi kipe Burundu, bagiye bagurwa aribo Shabani Hussein Tchabalala wagiye muri Baroka FC yo muri Afurika y'Epfo, Usengimana Faustin wagiye muri Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait, Kwizera Pierre bakunze kwita Pierrot wasinye muri Aloloubah yo muri Oman, Nahimana Shassir ndetse na Ismaila Diarra werekeje muri RC Arbaâ yo muri Algeria.

Uretse abakinnyi, Rayon Sports ntiri kumwe n'abatoza batangiranye kuko Karekezi Olivier waje gusimburwa na Ivan Minnaert nawe wasimbuwe na Robertinho uyifite kugeza ubu.
Ku ruhande rwa Younga Africans igiye gukina na Rayon Sports FC ibura abagera abakinnyi  8 batangiranye nayo harimo 3 bagiye berekeza mu yaandi makipe atandukanye n’abandi batanu basigaye muri Tanzania ari bo; Juma Abdul, Papy Kabamba Tshishimbi,  Amisi Tambwe, Thaban Kamusoko ndetse na Said Makapu.

Umukino waRayon Sports na YoungA umwe mu mikino isoza itsinda D ushobora kuza gusiga ikipe ya Rayon Sports yandikishije amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup kuko basabwa kuwutsinda uko byagenda kose batitaye kubiri bube ku mukino uhuza USM Alger na Gor Mahia.
Kugeza ubu muri iri tsinda rya D Gor Mahia na USM Alger zifite amanota 8 naho Rayon Sports ifite amanota 6 nmu gihe Young Africans iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Amahirwe masa kuri Rayons Sports!

Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze akiri muri Real Madrid nicyo cyatowe nk'igitego cy'umwaka ku mugabane w'uburayi


Iki gitego cya Cristiano Ronaldo yatsindiye ikipe yahoze akinira ya Real Madrid ubwo bahuraga n'ikipe ya Juventus ari nayo akinira kur'ubu nicyo cyatowe nk'igitego cy'umwana n'impuza mashyirahamwe y'umupira ku mugabane w'uburayi UEFA.
 Uyu rutahizamu w'umunya Portugal yatsinze iki gitego kidasanzwe mu marushanwa ya UEFA Champions League,mu mukino ubanza  wa kimwe cya kane wahuzaga Real Madrid na Juventus kikaba cyaranahesheje intsinzi ikipe ya Real Madrid.

 Igitego Dimitri Payet yatsinze mu mukino ikipe ye ya Marseille yanyagiyemo RB Leipzig ibitego 5-2 muri UEFA Europa League nicyo cyaje ku mwanya wa kabiri naho igitego cya Eva Navarro yatsinze ubwo ikipe ya Espanye y'abagore batarengeje imyaka 17 mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'uburayi kikaba cyaje ku mwanya wa Gatatu.

Ibi bigitangazwa kuwa Kabiri,Cristiano bakunze kwita CR7 abicishije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye abafana be ku bwo kumutora,aho yanditse ati''Ndashimira buri umwe wese wantoye.Ntituzigera twibagirwa ibyo bihe,cyane cyane uburyo abafana bari ku kibuga babyitwayemo.#UEFA Goal of the Season #SpecialMoment '
Ubwo Ronaldo yatsindaga iki gitego abafana bose barahagurutse ari nako bamukomera amashyi.
Icyo Gitego wakibona kuri iyi link iri hasi.

Imfura ya Cristiano Ronaldo yinjiye muri academy ya Juventus

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yinjijwe mu ikipe y'abana batarengeje imyaka 9 ya Juventus,ni nyuma y'iminsi mike Ronaldo atangaje ko umuhungu azatera ikirenge mu cye nawe agaconga ruhago ku rwego rwo hejuru.

Ronaldo w'imyaka 33 waherukaga gusinyira ikipe ya Juventus akanatangira kuyikinira muri uku kwezi kwa 8 shampiyona igitangira, kugeza ubu yamaze no kwimukira mu mujyi wa Turin we n'umuryango we wose bava i Madrid.Uyu mugabo umaze kwegukana ballon d'or 5 hashize iminsi mike atangarije ikinyamakuru DAZN ko yizeye 100% ko umuhungu we azavamo umukinyi ukomeye agakora nkibyo se yakoze.
 Nkuko bitangazwa na Football Italia,Cristiano Jr yagaragaye mu myitozo y'iyi kipe y'abana ya Juventus ku kibuga cyayo Vinovo Ground.
Gusa nanone Cristiano Jr si we mwana wenyine w'umukinya wa Juventus uri muri iyo kipe kuko hari na Mattia Barzagli umaze imyaka itari mike muri iyi kipe y'abana ya Juve ndetse na Davide Marchisio umwana Claudio Marchisio wigeze kugira ibihe byiza muri iyi kipe. 


Tuesday, August 28, 2018

Uko amakipe ashobora kuza gutsindana muri Carabao Cup

AFC Wimbledon v West Ham (Kuwa 2,saa 8.30pm)

Aya makipe yombe amaze iminsi yitwara nabi akaba yaranatangiye nabi umwaka w'imikino,gusa Pellegrini nk'umutoza ukomeye kandi kugeza ubu utaratsinda umukino n'umwe,ari buze kwinjirana imbaraga nyinshi muri uyu mukino.Kurundi ruhande Wimbledon iherutse no gutsinda Portsmouth gusa sinyibona ihangara West Ham United.

Uko tubibona: 0-2 Chicharito akanatsinda igitego
Nottingham Forest v Newcastle (Kuwa 3,saa 8.30pm)
Uyu mukino usa n'aho uri bugore impande zombi.Forest kugeza ubu itara takaza umuko n'umwe muri champiyona y'icyiciro cya kabiri ibarizwamo gusa iyo mikino yose ikaba yaragiye iyinganya no newcastle kurundi ruhande itorohewe mu cyiciro cyambere aho kugeza ubu yahuye ikanatsindwa na chelsea ndetse na Tottenham.

Uko tubibona: Kunganya 1-1 
Bournemouth v MK Dons (Kuwa 2, saa 8.45pm)
Bournemouth yatangiye neza uyu mwaka w'imikino muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bwongereza ndetse ikaba yaranavanye inota rimwe ku mukino wayihuje na everton mu pera z'icyumweru gishize,gusa kurundi ruhande naho MK Dons imeze neza aho ihagaze neza mu cyiciro cya 4 mu bwongereza aho iri ku mwanya wa 2 nyuma y'imikino 5.
Gusa nubwo umutoza Eddie Howe ateganya gukora impunduka nyinshi ku ikipe iza kubanza muri uyu mukino simbona Bournemouth itakaza.
Uko tubibona: 3-1 
Brentford v Cheltenham (Kuwa 2, saa 8.45pm)
 Biragoye guha ikipe ya Cheltenham amahirwe kuri uyu mukino tutitaye no ku bakinyi ikipe ya Brentford yabanza mu kibuga.
Uko tubibona: 4-1
West Brom v Mansfield (Kuwa 2, saa 9pm)
Mu mukino wanyuma iheruka gukinira ku kibuga cyayo the Hawthorns West Brom yanyagiye ikipe ya QPR, n'aka gakipe ko mu cyiciro cya 4 rero ntiri bukorohere kayisuye.
Uko tubibona: 1-0
Everton v Rotherham (Kuwa 3, saa 8.45pm)
Marco Silva umutoza wa Everton nyuma yo kunganya na Bournemouth inamwishyura ibitego 2  ari buze muri uyu mukino yariye karungu ku rundi ruhande Rotherham imaze gutakaza imikino ibiri yose yakinye ku bibuga byo hanze ndetse ininjizwa ibitego 7.Ndabona nta kibuza Everton kwegukana uyu mukino.
Uko tubibona: 3-0


Nyuma yo gukubita akanakura umugore we 2,umuraperi Jay Polly yakatiwe amezi 5 y'igifungo


Kuwa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 mu rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru nibwo hasomwe urubaza rwaregaga Tuyishime Joshua uzwi ku mazina ya Jay Polly waregwaga gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we ndetse akanamukura amenyo 2.Jay Polly yahanishijwe igihano cy'amezi atanu y'igifungo.

Iki gihano kije nyuma y'aho ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw). Mu kwiregura, Jay Polly yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi ibi byatumye yari yahawe igihano cy'umwaka umwe n'urukiko.Bitewe n'uko yaburanye asaba imbabazi ndetse akihutira kwiyunga n'uwo yakoreye icyaha ari we umugore we ndetse agatangira kumuvuza n'ubu akaba akimuvuza, urukiko rwagabanyirije igihano Jay Polly rumuhanisha igfungwa amezi atanu gusa.

Nk'uko umucamanza wasomaga uru urubanza yabikomojeho ngo kuba yarireguraga avuga ko yakubise umugore we kubera ubusinzi ntabwo ari byo byashingirwaho agirwa umwere, cyane ko umusinzi atabona imbaraga zo kurwana, ariko kandi bijyanye n'uko ari ubwa mbere yari ajyanywe imbere y'ubutabera ku cyaha nk'iki ndetse akaba yaraburanye asaba imbabazi, byatumye agabanyirizwa igihano ahabwa amezi atanu y'igifungo.

Serena Williams yemeje ko atazizihiza isabukuru y'umwaka 1 umwana we amaze avutse kubera imyemerere y'abahamya ba Yehova



Umukobwa wa Serena Williams Alexis Olympia Ohanian azuzuza umwaka 1 mu mpera z'iki cyumweru ariko nyina ntazizihiza isabukuru ye y'amavuko.
Iki gihangange mu mukino wa tennis cyatangaje ko nta sabukuru izizihirizwa uyu mwana w'umukobwa kubera impamvu z'imyemerere y'abahamya ba Yehova itabyemera.Ibi Serena yabitangaje ubwo yaganiraga n'abanyamakuru mu marushanwa ya US Open,ubwo umunyamakuru yabazaga ati ''Ese haba hari isabukuru y'amavuko iteganijwe?'' Serena nawe amusubiza ati ''Olympia ntajya yizihiza isabukuru z'amavuko,Turi abahamya ba Yehova,bivuze ko ibyo tutabikora.''
Nubwo umugabo wa Serena Williams, Alexis Ohanian itegeze akurira mu rugo ruri mu madini cyane, bivugwa ko nawe yaba yarasanze umufasha we mu bahamya ba Yehova.
Aganira n'ikinyamakuru Vogue umwaka ushize Serena yavuze ko kuba umuhamya wa Yehova ari iby'agaciro kuri we ariko ntiyigeze abibamo gusa akaba yumva igihe kigeze ngo abihe umwanya.

Friday, August 10, 2018

Impamvu abageni bose bambara ikanzu y’umweru


Mu mwaka wa 1840 nibwo umwamikazi w’ubwongereza witwa Victoria yagaragaye yambaye ikanzu yera ku bukwe bwe.
Ubusanzwe abageni b’icyo gihe bambaraga ikanzu y’ibara ritukura ariko kuva icyo gihe abageni bose bahise batangira kwambara amakanzu y’umweru, ngo bikaba bishushanya ubusugi n’ubuziranenge bw’umugeni.

Indabo umugeni afata mu ntoki

Indabo umugeni afata mu ntoki ku munsi w’ubukwe, mu bihe bya kera ngo isuku y’abantu yari nke bityo umugeni akambara mu mutwe ikamba ry’indabo zihumura.

Uko ibihe bisimburana indabo umugeni yaje kuzitwara mu ntoki. 
Abandi bakemera ko bwari uburyo bwo kwirukana imyuka mibi. Mu gihe cy’uburwayi umugeni yakoreshaga tungurusumu kugira ngo umwuka mubi yaba yatewe n’uburwayi ntiwumvikane.

Kwambara agatimba

Kwambara agatimba ku bageni byaturutse ku myumvire itandukanye nko gukingira umugeni imyuka mibi n’ibindi.
Mu bihe byo hambere umugeni yabaga ahishe atagomba kugaragarira amaso ya rubanda ngo bamenye amarangamutima cyangwa inenge afite. Akenshi mu bihe byahise hari abashyingirwaga ku gahato cyangwa habayeho kumvikana kw’ababyeyi abana batabigizemo uruhare, bakabashyingira bataziranye umugabo akabona umugeni ku munsi w’ubukwe amutwikuruye ishuka kuko agatimba kari kataraza.

Recent Post