Fashion

Wednesday, August 29, 2018

Imfura ya Cristiano Ronaldo yinjiye muri academy ya Juventus

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yinjijwe mu ikipe y'abana batarengeje imyaka 9 ya Juventus,ni nyuma y'iminsi mike Ronaldo atangaje ko umuhungu azatera ikirenge mu cye nawe agaconga ruhago ku rwego rwo hejuru.

Ronaldo w'imyaka 33 waherukaga gusinyira ikipe ya Juventus akanatangira kuyikinira muri uku kwezi kwa 8 shampiyona igitangira, kugeza ubu yamaze no kwimukira mu mujyi wa Turin we n'umuryango we wose bava i Madrid.Uyu mugabo umaze kwegukana ballon d'or 5 hashize iminsi mike atangarije ikinyamakuru DAZN ko yizeye 100% ko umuhungu we azavamo umukinyi ukomeye agakora nkibyo se yakoze.
 Nkuko bitangazwa na Football Italia,Cristiano Jr yagaragaye mu myitozo y'iyi kipe y'abana ya Juventus ku kibuga cyayo Vinovo Ground.
Gusa nanone Cristiano Jr si we mwana wenyine w'umukinya wa Juventus uri muri iyo kipe kuko hari na Mattia Barzagli umaze imyaka itari mike muri iyi kipe y'abana ya Juve ndetse na Davide Marchisio umwana Claudio Marchisio wigeze kugira ibihe byiza muri iyi kipe. 


No comments:

Post a Comment

Recent Post