Fashion

Thursday, August 9, 2018

Umunyarwenya w'ikirangirire Kevin Hart yatunguye abanyeshuri 18 abaha Buruse za 600,000 $ 


Umunyarwenya w'ikirangirire ku isi akaba n'umukinyi wa filime, Kevin Hart yatunguye abanyeshuri 18 ba HBCU abaha 600,000 by'ama dorari y'amerika nka buruse zizabafasha mu gukomeza amasomo yabo.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Amarika avuga ko icyo gikorwa cyabereye muri gahunda yo gusangira yiswe ''United Negro College Fund dinner''. Kevin yafatanije na UNCF hamwe KIPP(Knowledge Is Power Program) mu gushyikiriza abo banyeshuri iyo mpano hashingiwe ku budashyikirwa bwabo mu myigire no mu buzima busanzwe.
Mu babonye izo buruse harimo abanyeshuri ba KIPP 11 bagiye bava mu mashuri makuru na za kaminuza zizwiho kugira abanyeshuri b'abirabura cyane,harimo  Morehouse College, Spelman College, Fisk University, Dillard University ndetse na Xavier University.
Hart mu ijambo yagejeje ku bari aho yagize ati ''Ndi umugabo wo guhamya ko usibye kuba wagera ku kintu cyose washyizeho umutima nakwemeza ko ndetse  wanagera kubirenze ibyo wari witeze.Iyo ukinguye umuryango umwe,igitangaje n'uko uhita ubona ko hari indi miryango irindwi wagakinguye''. Hart yongera yibutsa abo banyeshuri ko umuryango wa mbere kuri bo ari amasomo yabo.
Ibi bije nyuma y'uko mugenzi we nawe w'ikirangirire mu mukina wa Basketball Lebron James yari amaze iminsi mike afunguye ishuri mu gace akomokamo

No comments:

Post a Comment

Recent Post