Fashion

Friday, August 10, 2018

Impamvu abageni bose bambara ikanzu y’umweru


Mu mwaka wa 1840 nibwo umwamikazi w’ubwongereza witwa Victoria yagaragaye yambaye ikanzu yera ku bukwe bwe.
Ubusanzwe abageni b’icyo gihe bambaraga ikanzu y’ibara ritukura ariko kuva icyo gihe abageni bose bahise batangira kwambara amakanzu y’umweru, ngo bikaba bishushanya ubusugi n’ubuziranenge bw’umugeni.

Indabo umugeni afata mu ntoki

Indabo umugeni afata mu ntoki ku munsi w’ubukwe, mu bihe bya kera ngo isuku y’abantu yari nke bityo umugeni akambara mu mutwe ikamba ry’indabo zihumura.

Uko ibihe bisimburana indabo umugeni yaje kuzitwara mu ntoki. 
Abandi bakemera ko bwari uburyo bwo kwirukana imyuka mibi. Mu gihe cy’uburwayi umugeni yakoreshaga tungurusumu kugira ngo umwuka mubi yaba yatewe n’uburwayi ntiwumvikane.

Kwambara agatimba

Kwambara agatimba ku bageni byaturutse ku myumvire itandukanye nko gukingira umugeni imyuka mibi n’ibindi.
Mu bihe byo hambere umugeni yabaga ahishe atagomba kugaragarira amaso ya rubanda ngo bamenye amarangamutima cyangwa inenge afite. Akenshi mu bihe byahise hari abashyingirwaga ku gahato cyangwa habayeho kumvikana kw’ababyeyi abana batabigizemo uruhare, bakabashyingira bataziranye umugabo akabona umugeni ku munsi w’ubukwe amutwikuruye ishuka kuko agatimba kari kataraza.

No comments:

Post a Comment

Recent Post